Umumaro w’amashu ku mubiri wacu

Yanditswe: 09-08-2016

Ishu ni ibyo kurya bagiye babeshyera ngo nta ntungamubiri rigira nyamara kandi ubu ni kimwe mu bifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Amashu aboneka mu mabara anyuranye harimo icyatsi, umutuku n’andi, gusa imimaro yayo ni imwe.

Muri 75g z Ishu (ubwo ni nka Ishu ryuzuye agakombe gato) dusangamo

  • 17Calories
  • 1g ya poroteyine
  • 2g isukari
  • 1g fibre
  • 47% za vitamini C ukeneye ku munsi
  • 102% za vitamini K ukeneye ku munsi
  • 8% za Manganese
  • 6% za vitamini B9
  • Harimo kandi na vitamini B6, B1, Calcium na Potassium

Akamaro ku buzima

  • Amashu abamo ikinyabutabire cyitwa DIM (diindolylmethane) kiyaha ubushobozi bwo kuturinda ingaruka ziterwa n’ imirasire mibi y’ izuba (UVna IR) kimwe n’ iva mu cyuma cya radiographie (X rays).
  • Iki ikinyabutabire iyo gifatanyije n’ ikindi cyitwa sulforaphane bifasha mu kurwanya cancer.
  • Habamo anthocyanins zifasha mu kubyimbura bityo bikaba birinda indwara z ’umutima zinyuranye
  • Kuba harimo vitamini C byongerera ingufu ubudahangarwa bw umubiri
  • Kuba harimo fibre bituma afasha mu igogorwa ry’ ibiryo akarinda kwituma impatwe
  • Kubura vitamini C bitera kubyimba ishinya no kuva mu menyo. Amashu ni umuti wabyo
  • Harimo sulfur ikaba igira uruhare mu kwihutisha gukira kw’ ibisebe no kurinda kurwara ibisebe. Ibisebe byaba ibyo ku ruhu cyangwa mu gifu, Ishu ni umuti
  • Rifasha mu buzima bw amaso kuko harimo beta_carotene
  • Kuba ririmo calories nkeya bituma Rifasha abifuza kunanuka
  • Iriya vitamini K ni ingenzi mu gutuma amaraso akama iyo wakomeretse
  • Imyunyu ngugu ibamo ni ingenzi ku buzima bw ’amagufa
  • Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya umuvuduko udasanzwe w amaraso
  • Ni uruboga rwiza ku ruhu no kururinda gusaza
  • Rifasha kandi mu gusohora imyanda n’ uburozi mu mubiri
  • Harimo iodine ikaba igirira akamaro ubwonko ikanafasha mu ikorwa ra imisemburo imwe n imwe.

Uko amashu akwiye kuribwa

  1. Nubwo akenshi tuyateka ariko burya si byiza kuko byangiza vitamini zibamo.
  2. Ibyiza ni ukuyarya mabisi, akenshi kuri salade, mbere yuko turya ibitetse.
  3. Ku kuvura ibisebe mu gifu cyangwa kuva imyuna, usabwa kunywa umutobe ukozwe mu mashu. Udafite agakoresho kabugenewe wayasekura ugakamura.

Icyitonderwa :

Ku bantu bari gufata imiti y amaraso nka Warfarin ntibyemewe kurya amashu. Ku barwayi b’umwingo nabo cyangwa bafite thyroid idakora neza nabo si byiza kurya amashu.

Source : umuti

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe