Impinduka mu ndwara zibasira abagore n’abana kubera ingamba zo kurwanya muri Covid 19

Yanditswe: 29-09-2020

Ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 cyateye impinduka zidasanzwe mu bijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi ndetse n’abana. Ingamba ijyanye no gukaraba mu ntoki, ndetse n’ingamba ijyanye no kuguma mu rugo no kugabanya ingendo byazanye impinduka zitari zisanzwe.

Ku ruhande rumwe habaye impinduka nziza kubera isuku idasanzwe yo gukaraba mu ntoki, kudakorana mu ntoki abantu basuhuzanya ndetse no kutegerana cyane, byatumye zimwe mu ndwara zaterwaga n’umwanda zigabanuka.
Nkuko Mukagatare Anamariya, umujyanama w’ubuzima mu karera ka kicukiro abivuga, indwara zaterwaga n’umwanda nk’inzoka ku bana ndetse n’ubuheri byaragabanutse cyane.

Nkuko yabivuze izo ndwara zakundaga kugaragara mu murenge wa nyacyonga cyangwa Muyange ariko ubu ngo zishobora kuba zaragabanutseho zikagera kuri 30%. Anamariya we abona byaba byiza ko iyi gahunda y’isuku yakagombye gukomeza ndetse na nyuma ya Covid 19.

Ku rundi ruhande ariko izi ngamba zo kwirinda Covid19 zazanye izindi mpinduka zitari nziza ku bagore ndetse n’abana.

Umurengezi Monique ni umuganga uvurira muri dispensaire ITUZE riri ku Kicukiro akaba ari umubyeyi w’abana babiri atubwira zimwe muri izo mpinduka. Avuga ko kuri ubu mu gihe cya Covid19 bakira abarwayi bacye ugereranije n’abazaga mbere ariko abo bacye bakagera kwa muganga barembye cyane bitewe nuko uburyo bwo kugera kwa muganga butoroshye. Ibyo bituma kubavura ngo bakire bikaruhanya. Akomeza avuga ko mbere ya Covid bakiraga abarwayi benshi ariko batarembye kuko babaga baziye kwa muganga ku gihe.

By’umwihariko ku binyanye n’abagore avuga ko kubyarira mu rugo byagarutse, naho ku bana ugasanga bamwe basigaye basimbuka inkingo bitewe nuko kugera kwa muganga bitoroshye.

Muri rusange abagore batwite bari bamaze kumenyera kwipimisha ndetse no kubyarira kwa muganga, ndetse n’imyumvire yo gukingiza abana yari imaze gucengera mu babyeyi. Bikaba bigaragara rero ko kubura uburyo bwo kugera kwa muganga ndetse no kuba ubukungu butifashe neza bihita bigira ingaruka ku ireme ry’ubuzima.

Astrida.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.