Uko wakoresha cocombre ukagira amaso y’umweru
Yanditswe: 20-06-2016
Amaso ashobora kuba umutuku bitewe n’impamvu zitandukanye, nyamara ushobora kuyagarura akaba yasa umweru nkuko yahoze mbere.
Dore uko wakoresha cocombre
- Fata cocombre 1 ikiri nshya uyikatemo udusate tw’utwuzeru
- Fata udusate 2 udushyire ku ruhande
- Utundi dusate twasigaye udusye utuvange udukamuremo umutobe
- Karaba mu maso neza usiye uwo mutobe mu maso bizatuma mu maso hawe hacya kandi hahorane itoto, binakurinde iminkanyari.
- Umaze kwisiga uwo mutobe mu maso, ufate twa dusate 2 washyize ku ruhande uturambike ku maso uryame ku buriri ureba hejuru
- Tureke tumareho iminota 20 ubone kudukuraho no gukaraba mu maso
- Bikore kabiri mu cyumweru bizatuma uruhu rwawe ruhorana itoto ugire n’amaso y’umweru.
Source : lifecellproducts.com
Ibitekerezo byanyu
21 juin 2016, 04:14, yanditswe na Jolie
ariko se koko nibyo ?
21 juin 2016, 16:30, yanditswe na Oly
Ntibigoye peee