-
Imyenda igezweho y’ibara ry’icyatsi nuko bayijyanisha
Muri iyi minsi ibara ry’icyatsi kibisi rigezweho cyane cyane ku myenda y’abakobwa n’abadamu igenda yaduka kandi bakagira n’uburyo bayijyanisha n’andi mabara mu myambarire,ukabona ko bijyanye kandi bisa neza cyane. Usanga abakobwa bakunze kwambara ikanzu iri kuri taye ya droite,maze akarenzaho agakoti ka jeans,ndetse n’isakame nayo isa n’ikanzu Undi nawe ugasanga yambaye ikanzu igera mu mavi itaratse y’amaboko magufi,maze akayambarana n’inkweto z’amabara avangavanze ariko harimo (...)
-
Imyambarire y’umuyobozi w’umugore cyangwa umukobwa
Hari imyambarire iranga umugore cyangwa umukobwa w’umuyobozi kuburyo aba ari kumwe n’abo akoresha, umuntu wese agahita abona ko ariwe muyobozi arebeye ku myenda yambaye,uburyo ari myiza, yiyubashye kandi bikamuranga buri munsi. Umukobwa cyangwa umugore w’umuyobozi biba byiza iyo akunda kwambara costume y’ijipo n’ikoti ndetse n’inkweto ndende kuburyo umubona atambuka ukabona ko yiyubashye. Umuyobozi w’umukobwa kandi agaragara neza iyo yambaye nk’ikanzu ya cotton kandi ya droite,iri kuri (...)
-
Imyenda itaratse ibera abantu banini kandi bagufi
Hashize iminsi itari mike imyenda itaratse igezweho ku bakobwa n’abadamu cyane cyane amajipo n’amakanzu,ariko uyu munsi turareba amakanzu n’amajipo bitaratse kandi birekuye bibera abantu babyibushye ndetse bagufi,ukabona ari imyambaro ibabereye. Ikanzu irekuye uyambaye kandi itari ndende cyane ifite amaboko agera mu nkokora,ariko ikaba isumbana ahagana hasi,kuburyo igice cy’inyuma ari kirekire kurenza imbere ni umwenda ugezweho kandi ubera abantu banini bagufi. Hari kandi ikanzu iba (...)
-
Amajipo n’amakanzu bigezweho bihisha impfundiko
Muri iyi minsi hari amajipo n’amakanzu magufi cyangwa maremare agezweho ,usanga ataratse ahagana hasi ariko igice gito kandi akabera abantu bose,ndetse akaba ari n’imyambaro y’abantu bafite impfundiko nini baba bashaka kuzihisha. Hari ikanzu iba ari ngufi,igera mu ntege kandi iri kuri taye,maze ikaba iteyeho akandi gace gatoya gataratse,ahagana hasi. Indi nayo ni ikanzu imanutse kuri taye y’amaboko agera mu nkokora,igera munsi y’intege,maze ikaba nayo iteyeho agace gato hasi gataratse (...)
-
Moderi z’amapantaro ya dashiki agezweho
Hashize iminsi itari mike,imyenda itandukanye yitwa dashiki igezweho ku bantu bose cyane cyane abakobwa n’abagore badodeshamo amakanzu,ariko ubu noneho hagezweho amapantaro ya dashiki. Amwe mu mapantaro akunze kwambarwa na benshi,usanga ari ipantaro idoze nk’ijurugutu ifite amadinda n’imifuka ibiri mu mpande,ariko ikaba ari nini cyane kuburyo mu mataye wagira ngo ni ijipo,maze ahagana hasi ikaba ifunganye. Hari kandi injurugutu nayo iba ikoze nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba ijya kuba (...)
-
Amakanzu yiyubashye wajyana gusenga
Hari amakanzu meza aba yiyubashye ku buryo ubona umukobwa cyangwa umudamu uyambaye ukabona ko yiyubashye kandi yambaye n’umwenda utari urukozasoni. Ubona ko uwo mwenda umwambitse kandi utanacumuza abandi kuko hari ubwo umuntu yambara ugasanga abaye ikigusha,agacumuza benshi. Ikanzu ya mbere ushobora kwambara ukaba wiyubashye cyane cyane uri umudamu ni iba ari ndende igera ku birenge kandi isanzuye,ifiye n’amaboko maremare arekuye cyane. Hari kandi ikanzu ndende nayo igera ku birenge (...)
-
Amajipo ataratse y’amabara avangavanze,agezweho ku bakobwa
Muri iyi minsi imyenda y’abakobwa n’abagore itaratse,bigaragara ko igezweho cyane yaba amakanzu cyangwa amajipo, ariko noneho uyu munsi agezweho ni amajipo ataratse kandi y’amabara avangavanze akaba ari ku isonga kurenza andi yose. Hari ijipo ngufi ya mini,igera hejuru y’intege ikaba itaratse,idoze ku buryo ifite amadinda atuma isa n’ibyimbye kandi ugasanga umukobwa ayambaranye n’agapira kamufashe ,ubundi agatebeza. Indi ni ijipo ndende ijya kugera ku birenge nayo ikaba isabagiye ariko yo (...)
-
Amashati y’ibitenge agezweho ku bakobwa
Muri iyi minsi hari amashati akunze kwambarwa n’abakobwa,adoze ku buryo bwihariye,ndetse bakunze kuyita ko ari ay’abakobwa b’abasitari kuko usanga atari amashati wabonana buri wese ayambaye bitewe n’uko akoze cyangwa n’uko bayambaye,dore ko akenshi usanga ari igitenge kivanze n’irindi bara ry’ishati. Hari ishati iba idoze ku buryo ifashe uyambaye ariko ahagana hasi hayo ikaba itaratse,naho amaboko yayo azingwa kugera mu nkokora kandi akaba ari ay’indi shati inasa n’ikora ryayo. Hari kandi (...)
-
Udukabutura tugufi ku bakobwa : ngo ni ukwiyambika ubusa
Muri iyi minsi urubyiruko rw’abakobwa bo mu mujyi wa Kigali,baharaye kwambara udukabutura tugufi kandi tubafashe,bakajya mu muhanda bakagenda bumva baberewe ndetse bakabifata nk’imyambaro igezweho,nyamara ababireba bo babona ari ukwiyambika ubusa nta mwambaro urimo n’ubwo byitwa ibigezweho. Tuganira n’ababyeyi basheshe akanguhe bo mu mujyi wa Kigali ndetse bamwe babona n’abana babo bambara iyo myambaro ,bavuze ko aya makabutura akoze atya, atari umwambaro ukwiriye umwana w’umukobwa wo kujyana (...)
-
Amakanzu agezweho y’ibirori bikomeye
Muri iyi minsi hari ubwoko bw’amakanzu meza y’ibirori kandi yiyubashye ku bakobwa n’abagore bakunze kujyana mu birori bikomeye kandi uwambaye imwe muri zo ukabona ko yambaye neza cyane umwenda w’igiciro kandi umwubahishije. Hari ikanzu usanga ari ndende igera ku birenge ndetse inakubura hasi,naho hejuru ikaba igaragaza urutugu rumwe ikatiye mu kwaha, maze igapfuka urundi rutugu ku buryo wagira ngo ni umwitero yambaye. Hari kandi ikanzu iba ari ndende nayo igera ku birenge maze ikaba (...)
-
Imyenda igezweho ifunganye mu ijosi,n’ibyo bayambarana
Imyenda ifite ijosi rifunganye imaze iminsi igaragara nk’igezweho yaba amakanzu,imipira n’amashati,bikoze ku buryo izamuye ijosi ukabona rifunganye,ihuriramo neza n’uko ijosi ringana,ukaba wagira ngo umwenda uraniga uwambaye. Hari udupira tw’amaboko maremare dufunganye mu ijosi,tuba tudoze mu gitambaro cya danteri,maze umukobwa ugasanga akambaranye n’ijipo itaratse. Hari kandi uwambara agashati k’amaboko magufi,gataratse ahagana hasi ariko mu ijosi gakoze ku buryo gafungirwa mu ijosi,maze (...)
-
Kujyanisha imyenda y’ibara ry’icyatsi kijimye n’andi mabara
Ibara ry’icyatsi kibisi cyijimye gisa n’imyenda ya gisirikare’’vert militaire’’ ku myenda, ni rimwe mu mabara utapfa kubona abantu bayaharaye ngo agerweho maze mu minsi mike bayareke ahubwo k’urikunda niwe ubona yambaye umwenda waryo kandi akarijyanisha n’andi mabara ugasanga bigaragara neza. Usanga umuntu ashobora kwambara ijipo y’umupira y’iri bara ry’icyatsi kijimye maze akayambarana n’indi myenda yo hejuru y’ibara rya kaki yerurutse ndetse n’inkweto zisa gutyo, kandi ukabona umuntu yambaye (...)
-
Moderi z’amakanzu magufi y’ibitenge
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi baharaye kudodesha amakanzu magufi ya mini adoze mu bitenge amwe ya droite ,ayandi ataratse bitewe n’icyo buri muntu akunda kandi ikaba ari imyenda igaragara neza ndetse yiyubashye. Abakobwa benshi usanga bakunze kudodesha ikanzu itaratse hasi kandi ari ngufi igera mu mavi maze hejuru hayo ikaba igufashe cyane, ifite utuboko dutoya kandi igaragaza ibitugu. Hari kandi undi usanga adodesha ikanzu ya droite imwegereye kandi idafite amaboko ahubwo ikoze (...)
-
Imyenda uzirinda ufite amaguru mato kandi maremare,utagira n’ikibuno
Hari imyenda umukobwa ataba akwiye kwambara mu gihe nta kibuno afite,kandi afite amaguru maremare kandi ananutse,kuko hari ibyo yambara ukabona bitamubereye na gato bikagaragara nabi,bikarutwa n’uko yabyihorera kuko imiterere ye itabimwemerera. Iyo umukobwa ufite imiterere nk’iriya ugasanga yambaye ikanzu ngufi ya mini kandi itaratse cyane,maze akambaraho inkweto ndende,ntabwo biba bimubereye kuko iyi myambaro ntiba ijyanye n’uko ateye. Hari kandi uba afite amaguru mato kandi (...)
-
imyenda y’ibirori by’ijoro mu gihe cy’imbeho
Hari imyambaro y’imbeho,yo kujyana mu birori bya nijoro ku bantu babikunda cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa usanga bajya mu bitaramo bitandukanye by’ijoro,kandi ukabona uwambaye yikwije bitari kwiyambika ubusa nk’uko bamwe bajya babigenza. Umukobwa wambaye isarubeti y’amaboko maremare,kandi hasi ikoze nk’ipantaro y’icupa cyangwa ari pantacourt,maze agashyiraho inkweto zo hasi zifunze cyane cyane izizwi ku izina ry’injwiri,ubona ko aba yambaye neza kandi yikwije. Hari kandi umukobwa wambara (...)
-
Amashati ya blouse y’amaboko n’ibyo bayambarana
Amashati ya blouse ni imyambaro imaze igihe kitari gito agezweho ku bakobwa n’abadamu kandi ahora asimburana bitewe n’uburyo akoze,ariko noneho muri iyi minsi hagezweho afite amaboko maremare kandi afite ukuntu ateye ku makora yayo akenshi afunganye mu ijosi. Usanga rero abakobwa benshi bakunze kwambara ishati ya blouse y’amaboko maremare,ifite umushumi bafungiramu ijosi,maze hasi akambaraho ipantaro y’ijinisi. Abandi bakunze kwambara ishati ya blouse ifite amaboko maremare nayo ifungwa mu (...)
-
Imyenda igezweho ya karokaro n’uburyo bwo kuyijyanisha
Imwe mu myenda ugezwho muri iyi minsi harimo n’ifite amabara ya karokaro,irimo amashati,amajipo,amakanzu n’amapantaro ariko kandi iyi myenda ikagira n’uburyo bwo kuyijyanisha n’indi myambaro uyambaranye. Ushobora kwambara ipantaro ya karokaro y’utubara duto,igizwe n’amabara y’umweru n’umukara,maze ukayambarana n’ikoti ry’umukara kugira ngo ya mabara y’ipantaro abe ajyanye n’ay’ikoti wambaye. Hari kandi kwambara ishati y’amabara ya karokaro ariko ajya kuba manini maze ukayambarana n’ijipo y’ibara (...)
-
Imyenda y’abantu banini kandi bagufi itagaragaza ubugufi bwabo
Hari ubwo usanga umuntu abyibushye kandi ari na mugufi,ndetse akajya yumva afite ipfunwe ry’ubugufi bwe maze yajya kugura umwenda runaka akabura amahitamo cyane cyane ku bagore n’abakobwa,ariko hari imyenda ibera bene abo bantu ndetse ntigaragaze ubugufi bwabo,iyo babona bukabije. Burya umuntu mugufi kandi ubyibushye yakwambara ikanzu ndende igera ku birenge kandi irekuye,uyu mwambaro ubere abantu bagufi kandi babyibushye. Ufite ipfunwe ry’ubugufi n’ubunini kandi wakwambara,ijipo ndende (...)
-
Imyenda igezweho y’abagore batwite
Hari imyenda usanga,abagore benshi batwite bakunze kwambara muri iyi minsi,bitandukanye n’indi myambaro yari imaze igihe yambarwa n’abagore batwite,dore ko baba bashaka kwambara imyenda igaragaza inda cyane,mu gihe mu minsi yashize wasangaga umugore utwite yambara imyenda irekuye isa nihisha inda. Ubu rero abagore benshi bakunze kwambara nk’ikanzu ngufi y’umupira igera munsi y’amavi ifite amaboko magufi cyangwa maremare,maze inda ikagaragaramo cyane kuko iyo kanzu iba imwegereye. Hari (...)
-
Imyenda igezweho yo kwambara mu gihe cy’imvura
Muri iki gihe cy’imvura hari imyenda y’abakobwa n’abagore bashobora kwambara kandi akaba yirinze imbeho ndetse bitabaye ngombwa ko yifubika cyane,ikaba kandi ari imyenda utatinya kujyana mu ruzinduko,ku kazi cyangwa ahandi hose hiyubashye. Muri iyi minsi ushobora kwambara ipantaro ya kora,maze ukambara ishati y’amaboko maremare kandi ndende igera ku kibuno. Ushobora kandi kwambara ijipo ndende igera ku birenge,maze ukambaraho n’ishati y’amaboko maremare itaratse hasi,kuko muri iyi minsi bene (...)
0 | ... | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | ... | 500