Imyenda igezweho y’ibara ry’icyatsi nuko bayijyanisha

Yanditswe: 01-10-2015

Muri iyi minsi ibara ry’icyatsi kibisi rigezweho cyane cyane ku myenda y’abakobwa n’abadamu igenda yaduka kandi bakagira n’uburyo bayijyanisha n’andi mabara mu myambarire,ukabona ko bijyanye kandi bisa neza cyane.

Usanga abakobwa bakunze kwambara ikanzu iri kuri taye ya droite,maze akarenzaho agakoti ka jeans,ndetse n’isakame nayo isa n’ikanzu

Undi nawe ugasanga yambaye ikanzu igera mu mavi itaratse y’amaboko magufi,maze akayambarana n’inkweto z’amabara avangavanze ariko harimo n’iry’icyatsi n’ubururu kandi agatwara n’isakame y’ubururu.

Hari undi usanga yambaye ipantaro ya pantacourt y’ibara ry’umweru n’agapira k’umweru,maze akambaraho agakoti gato kari kuri taye k’icyatsi kibisi,maze akambara n’inkweto zera.

Undi nawe ugasanga yambaye ijipo itaratse y’umweru maze akayambarana n’ishati y’icyatsi kibisi ariko irimo utubara tw’umweru n’inkweto z’irindi bara abonye.

Hari kandi uwo usanga yambaye ijipo y’icyatsi kibisi,imurekuye,maze akayambarana n’agapira gato kamufashe k’amaboko maremare k’ibara ry’umukara n’inkweto z’umukara

Hari ubwo kandi ubona uwambaye ijipo ndende isesuye kandi y’amadinda,n’agashati kayo gateye nk’ijipo kandi gakoze nk’isengeri nako karimo amadinda mato,kandi byose bisa n’icyatsi,akabyambarana n’inkweto zo hasi nazo z’ibara ry’icyatsi kibisi.

Uku niko usanga abantu benshi,abakobwa n’abadamu bajyanisha imyenda y’ibara ry’icyatsi kibisi,bakayijyanisha n’andi mabara kandi ukabona bigaragara neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe