Amashati y’ibitenge agezweho ku bakobwa

Yanditswe: 23-09-2015

Muri iyi minsi hari amashati akunze kwambarwa n’abakobwa,adoze ku buryo bwihariye,ndetse bakunze kuyita ko ari ay’abakobwa b’abasitari kuko usanga atari amashati wabonana buri wese ayambaye bitewe n’uko akoze cyangwa n’uko bayambaye,dore ko akenshi usanga ari igitenge kivanze n’irindi bara ry’ishati.

Hari ishati iba idoze ku buryo ifashe uyambaye ariko ahagana hasi hayo ikaba itaratse,naho amaboko yayo azingwa kugera mu nkokora kandi akaba ari ay’indi shati inasa n’ikora ryayo.

Hari kandi ishati iba igaragara nk’idoze mu gitenge y’amaboko magufi ariko ikaba ifite amaboko maremare afatanye nayo ndetse n’ikora ryayo,ku buryo utitegereje neza wagirango umuntu yambaye amashati abiri agerekeranije.

Indi shati ni iba idoze mu gitenge,ndetse ifite amaboko agera mu nkokora ariko ikaba iteyeho agatambaro gato ku musozo w’amaboko yayo katari ak’igitenge kandi gasa no ku ikora ryayo.

Nanone hari indi shati y’igitenge, iba ari nini kandi ngari mu mpande ku buryo wakeka ko ari ibubu,kandi ikaba ari na ndende igera hafi mu mavi.Iyi bakunda kuyambarana n’ipantaro yayo y’icupa cyangwa irekuye nayo cyane.

Hari nanone ishati y’igitenge,iri kuri taye ifite amaboko magufi ariko ikaba igera ku kibuno kandi ikambarwa idatebejwe.

Aya ni amashati adoze mu bitenge kandi yihariye,akaba agezweho muri iyi minsi cyane cyane ku bakobwa basobanutse baba bazwiho udushya mu myambarire usanga bitwa abasitari ku myambaro.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe