Imyenda igezweho ifunganye mu ijosi,n’ibyo bayambarana

Yanditswe: 21-09-2015

Imyenda ifite ijosi rifunganye imaze iminsi igaragara nk’igezweho yaba amakanzu,imipira n’amashati,bikoze ku buryo izamuye ijosi ukabona rifunganye,ihuriramo neza n’uko ijosi ringana,ukaba wagira ngo umwenda uraniga uwambaye.

Hari udupira tw’amaboko maremare dufunganye mu ijosi,tuba tudoze mu gitambaro cya danteri,maze umukobwa ugasanga akambaranye n’ijipo itaratse.

Hari kandi uwambara agashati k’amaboko magufi,gataratse ahagana hasi ariko mu ijosi gakoze ku buryo gafungirwa mu ijosi,maze akayambarana n’ijipo ya droite y’umupira.

Usanga hari uwambaye nanone agapira kadafite amaboko gakatiye ku ntugu ariko kakaba gafunganye mu ijosi,maze akakambarana n’ipantaro y’icupa.

Indi ni ikanzu ya droite ngufi iri kuri taye,igera munsi y’intege,ariko idafite amaboko,ikaba idoze ku buryo ifungirwa mu ijosi kandi usanga ari moderi nziza cyane,inaharawe na benshi

Hari undi usanga yambaye agapira gato k’amaboko magufi nako gafite ijosi rito rifashe,maze akakambarana n’ijipo itaratse.

Iyi ni imwe mu myenda ifunganye mu ijosi usanga abakobwa baharaye kwambara cyane ,bamwe bakayidodesha ikoze gutyo cyangwa bakayigura ariko iteye kandi bakagira n’ibyo bayambarana bijyanye.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe