-
Isombe itekanye n’ikibonde
Ibikoresho 1kg cy’isombe ½ cy’Umufungo wa puwaro ntoya Puwavro 1 nini Amababi 5 ya sereri Ibitunguru 2 by’umutuku Utuce 10 twa tungurusumu ¼ kg y’amavuta y’amamesa Ikibiringanya 1 ikibonde igice Onja 2 Gout 2 Maggi y’isombe Amazi 4l ¼ kg y’ Ifu y’ubunyobwa Uko bitekwa Tegura isombe Fata amazi akonje nka litiro 3 ushyire ku muriro waka cyane. zimaze kubira cyane shyiramo isombe wateguye Nibyongera kubira cyane shyiramo ibitunguru n’ ikibiringanya, hanyuma ugapfundikira hashize iminota 45 (...)
-
Isosi irimo umuceri
Iyo bavuze isupu abantu benshi bahita bumva isupu y’inyama cyangwa se inyanya, ubunyobwa n’ibindi kuko ari zo zikunze kuboneka ahantu henshi. Ariko burya amasupu ari ubwoko bwinshi. Aha tugiye kureba uko bategura cyangwa bateka isupu y’umuceri n’inyanya. Ibikenerwa mu gutegura isupu yumuceri n’itomati Ikiyiko n’igice cy’amavuta Karoti 3 Puwaro, Perisili, Inyanya 5 Umunyu, urusenda Umuceri inusu Uko bikorwa Teka amavuta, ubonye amaze gushya, ushyiremo, puwaro karoti, Perisili, n’inyanya (...)
-
Gacumbayi
Ibikoresho : Cocombre 3 Inyanya 2 Igitunguru 1 cy’umutuku Mayonnaise ibiyiko 2 Vinaigre ikiyiko 1 Urusenda ( urwo ushaka) pomme ( niba uyikunda) Uko bitegurwa : Bikate byose duto duto ariko dufite forume ( forme ) imwe Bivange muri vinaigre Kugirango iryohe cyane shyiramo na pomme. shyiramo vinaigre uvange Inkuru yatanzwe na Murundi umutetsi w’umwuga Tel 0789523861
-
Ikirungo cy’inyama gikoze mu icunga
Ikirungo muri iyi article twacyitiriye icyo bita Farce mu gifaransa cyangwa stuff mu cyongereza akaba ari uruvange rw’ibirungo n’isosi biherekeza inkoko cyangwa inyama mu gihe uyitetse. Yongera rero uburyohe ikanarinda ko inyama yumirana. By ’umwihariko iyi ngiyi ikoreshwa ku nkoko, igishuhe, dindo cyangwa se inyama y’ingurube ntago ikoreshwa ku nyama y’inka, iy’ihene cyangwa ifi. Iyi recette ikoreshwamo ibyo bita sauge bikaba ari ibyatsi ushobora kwihingira iwawe mu karima k’igikoni ndetse (...)
-
Akabenzi karimo tangawizi
Akabenzi ni izina rikunze guhabwa inyama z’ingurube. Uburyo busanzwe bwo guteka inyama z’ingurube ni ukuzikaranga mu mavuta n’akunyu gake ndetse na tungurusumu. Ariko burya inyama z’ingurube zishobora gutekwa mu buryo bwinshi. Tugiye kubereka uburyo wazitekesha tangawizi, igitunguru, tungurusumu n’isosi ya soya. Ku bijyanye n’isosi ya soya : Isosi ya soya ni isosi iba itekeshejwe soya n’utubuto tw’ingano cyangwa umuceri twokeshe. Ikunze gukoreshwa mu biryo byo muri Aziya. Ifite ibara ry’umukara (...)
-
Chickpeas zikonje
Chickpeas ni ubwoko bw’ibishyimbo byumye, bisa umuhondo cyangwa igitaka cyerurutse, rimwe na rimwe biba bisa igitaka cyijimye. Ubu bwoko bw’ibishyimbo bukaba buba bubyibushye, mu mpande enye hamwe na kantu gato gasongoye hejuru nta zina ryabyo rizwi mu Kinyarwanda cyane ko bitahahingwa.Ibi bishyimbo bikaba byitwa kandi “ pois chiches” mu gifaransa, "garbanzos" mu cyongereza no mu cy’espagnol, naho "ceci" mu gitaliyani bikaba bisomwa "chéchi". Mu buhinde, aho ubwoko bw’ibishyimbo “Chickpeas” (...)
-
Sauce Bolognaise
Iyi sauce yamamaye mu butaliyano, ikorwa hifashishijwe inyama ziseye hamwe n’ itomati, itekanwa na tagliatelle cyangwa pappardelle ( ubwoko bwa macaroni zibyibushye) , ariko ntabwo ijya iteguranwa na spaghettis ! tagriatelle Iyo sauce ivana akamero kayo k’abataliyani ku birungo byiza bizwi : lard(ibinure biva ku ngurube), ibitunguru, ikaroti, celeri n’itomati. Bishobotse, wakoresha pancetta ( lard yo munda, yumutse ariko itokeje), Inyanya zigomba kuba zihiye neza ariko zikomeye, uzibuze (...)
-
Ibitoki n’ibirayi bivanze gihinde
Ubu ni uburyo bwo guteka bw’abahindi, ibi bikoresho ushobora ku bisanga mu ma supermarket y’ab’abahindi mu Rwanda . Ibikoresho Ibitoki amabere 4 Ibirayi biringaniye 4 Igitunguru kinini 1 Agace ka tungurusumu 1 Agace ka tangawizi ( ginger) 1 Agace k’akayiko ka turmeric (ifu curcuma na simbambiri) ¼ k’akayiko k ifu ya Chillie Amavuta yo guteka ibiyiko bitatu Ibibabi 3 by’ibirungo bya feuille de laurier (Bay leaves) Agace k’akayiko ga garam masala Agace k’akayiko k’isukari Akayiko (...)
-
Ibijumba na courgette
Ibikoresho : Ibijumba 500 g Umwungu ( Courgette) 500 g Ibitunguru 3 Amavuta (olive oil) Raisins zumye 50 g wazikura mu ma supermarket Ikiyiko kinini cy’ibirungo by’ifu bivanze (canella,coriandre,cumin, paprika,….) Umunyu, agasenda Uko bitekwa : 1. Shyushya four ku 180◦C 2. Jandika raisins mu cyayi cya mukaru cyangwa muri vino 3. Shyushya amavuta mu gisorori ushyiremo ibitunguru ureke bifate irange. 4. Hata ibijumba woze na courgette ubikatemo uduce tunini 5. Shyira bya (...)
-
Inyama ya steak
Ibisobanuro ku nyama ya Steak : ni inyama ya filet y’inka iva ku mugongo Ibikoresho filet , ntukoreshe iroti kuko ikomera 1/2 gk tungurusumu 4 beef masala akayiko 1 Poivre blanc akayiko 1 Muscade akayiko 1 Maggi 1 Vinaigre (akayiko kamwe cyangwa tubiri duto) l’huile d’olive ibiyiko 2 binini Uko bitegurwa Fata inyama uyihonde yorohe, uyihondesha icyuma cyabugenewe cyangwa agahini k’agasekuru ka tungurusumu, iyo udafite icyo cyuma yishyireho bya birungo byose nurangiza ushyireho (...)
-
Umureti urimo epinari
Ibikoresho Amagi 6 Imboga za epinari igice cy’umufungo Fromage (cheese) iseye Tungurusumu uduce 4 Amavuta : ikiyiko 1 kinini Umunyu, agasenda Uko bitegurwa Kata epinari Tonora tungurusumu hanyuma uzikarange mu mavuta Shyiramo za epinard, ugaragure, ureke bibire nk’iminota 10 Hagati aho kubita amagi uvange na ya fromage iseye ushyiremo umunyu na agasenda (pepper) Suka ayo magi umaze kuvanga hejuru ya za epinard ureke bishye uko ubyifuza. Hita uwutegura. Aho byavuye : (...)
-
Isupu y’inyanya irimo creme (Cream of Tomato soup )
Ibikenerwa mu gutekera abantu 4 Inyanya nziza 700 gr Litilo imwe y’ umufa w’imboga Garama 30 z’igitunguru Intete imwe ya Tungurusumu Garama 50 z’igitunguru cya Puwaro Butter (beurre) 35 gr Garama 30 za Fresh Cream (crème fraîche) Frech cream na Butter ntibifite izina ryihariye mu Kinyarwanda Uko itegurwa Ufata ibyo byose byavuzwe haruguru ukabitunganya , ukoza ibyozwa, ugapima ibipimwa, ugakata ibikatwa byose nk’ibitunguru. Iyo umaze kubikata ushyira isafuriya ku mashyiga, igashyuha ariko mu (...)
-
Ubugari mu mizuzu
Imizuzu cyangwa banane platin ikunzwe gutekwa mu mavuta gusa nk’ififriti. Ariko igira ubundi buryo bwinshi yatekwa. Uru ni urugero rumwe rwo guteka ubugari bwayo cyangwa fufu. Ibikoresho Imizuzu 3 Igitunguru 1 Tungurursumu uduce 2 Amavuta ibiyiko 2 Umunyu Uko itekwa. Hata igitunguru, tungurusumu n’imizuzu Fata imizuzu uyibize mu mazi hamwe n’umunyu mu gihe cy’iminota 10 Imizuzu imaze koroha ongeramo amazi make akonje wongere ureke bibire iminota 20 Bikure ku muriro (...)
-
Isombe zitekanye n’inyama
Ibikoresho 1kg cy’isombe ½ cy’Umufungo wa puwaro ntoya Puwavro 1 nini Amababi 5 ya sereri Ibitunguru 2 by’umutuku Utuce 10 twa tungurusumu ¼ kg y’amavuta y’amamesa Ikibiringanya 1 Inyama z’Imifupa ½ kg Onja 2 Gout 2 Maggi y’isombe ¼ kg cg ibiyiko 3 binini by’ Ifu y’ubunyobwa Amazi 4l Uko bitekwa Tegura isombe soma uko isombe zitegurwa Fata imifupa uyoze neza uyikatemo uduce turinganiye uzishyire mu mazi akonje nka litiro 3 ushyire ku muriro waka cyane. zimaze kubira cyane shyiramo isombe (...)
-
brochette y’ihene cyangwa y’ inka
Ibikoresho Inyama 1 kg Ibyo kuzi marina (:vinaigre, fanta citron, Beef masala,Moutaride,Ibitunguru birapye.sereri na tungurusumu bisekuye Uko bikorwa Tegura inyama uzoseneza uzikate ugabanye ibinure Vanga inyama zikasemo uduce na ya marinade Bimare amasaha 5 mbere yo kotsa Yotse ku muriro uringaniye Yihindure uyisige amavuta Iyo ihiye isa n’umuhondo Yumuke uyitange Ikiro cy’inyama y’inka havamo brochette 8 naho ihene havamo brochette 6 (...)
-
Amandazi ya merci madame
Uko bategura merci madame Ibikoresho 1.sereri:umufungo 1 muto 2.powavuro : 1 3.karoti : 5 4.amagi:2 5.Umusemburo : ikiyiko kimwe kinini 6.umunyu:uragereranya 7.ibirayi : 1 kg 8.tungurusumu : 4 udupiyese 9.amavuta 10.inshyushyu : 1/2 litiro 11. amazi uko bikorwa 1. gutegura ibyo birungo byose warangiza ukabikata maze ibirayi na tungurusumu ukabirapa. 2. gushyira ibyo wakase ndetse wa narapye mu gikoresho wateguye kubivangiramo. 3. kuvanga ibyateguwe n’umusemburo watobwe mu (...)
-
Potage y imiteja n’ibirayi
Ibikoresho Imiteja 1kg Ibirayi 3 Crème fraiche ikiyiko 1 Umunyu Uko bikorwa Togosa imiteja, maze mbere yuko ikama uyarure, amazi wayitetsemo abe ariyo ushyiramo ibirayi wakase duto duto Ongeramo umunyu maze ushyiremo n’ aya miteja wari washyize ku ruhande,ureke bishye neza ariko bikirimo amazi ubundi ubisye binoge Bishyire mu isorori wongeremo na crème fraiche. byatanzwe na Bachu Chef mu guteka photo : (...)
-
Ibishyimbo na jambon
Iyi recette yakoreshwa ku bwoko bw’ibishyimbo bihingwa inaha. By’umwihariko ikoreshwa hamwe na Pois chiches cyangwa chickpeas bukaba ari ubwoko bw’ibishyimbo budahingwa mu Rwanda ariko buboneka mu ma super market manini byumye cyangwa se biri mu bikopo. (Boite) Ibikoresho Ibishyimbo cyangwa pois chiche 150 gr Amavuta y’inka cyangwa amavuta y’umwerayo ( huile d’olive) Agace ka Jambon cyangwa lard fume zikaze mu duce twa mpande enye Igitunguru kinini giseye 1 tungurusumu inombye 1 (...)
-
Inkoko itekanye simbambiri
Ibikoresho : inkoko, simbambiri (curry), Ibirungo( ibitunguru, poivron, celeries, tungurusumu(ail)), maggy, white pepper, black pepper, amavuta, umunyu, soy sauce. Uko bitegurwa Gukata inkoko ukayibiza mu mazi aringaniye n’umunyu mucye iminota 15 (gucunga ntishye cyane) ukayishyira kuri plateau. Hagati aho ugasekura ibirungo ( ail, poivron, celeries,) Imaze guhora ugasiga buri gace k’inkoko simbambiri (curry), white pepper na black pepper Ku ipanu shyiraho amavuta make yamara gushya (...)
-
Umuceri wa pilawu
Ibikoresho Umuceri 1/2 kg Inyama za filet 1/4 kg Sauce-tomates Soya sauce 10g Pilawu masara Teyi akababi 1 Celeri utubabi 3 ibitunguru 3 Amazi 2L Magi 3 Poivre agace k’akayiko Tangawize agace k’akayiko Tungurusumu uduce 4 Uko bitegurwa Ubanza gutogosa inyama zikase duto kandi tungana umufa ukawushyira ukwayo, Kata ibitunguru ukabikaranga, ugashyiramo sereri, tungurusumu, inyanya, saucetomate, teyi,n’inyama ukavanga , hanyuma ugashyiramo soy sauce nkeya (10g) Ugashyiramo umuceri Hanyuma (...)
0 | ... | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | 360 | 380