Isupu y’inyanya irimo creme (Cream of Tomato soup )

Ibikenerwa mu gutekera abantu 4

  • Inyanya nziza 700 gr
  • Litilo imwe y’ umufa w’imboga
  • Garama 30 z’igitunguru
  • Intete imwe ya Tungurusumu
  • Garama 50 z’igitunguru cya Puwaro
  • Butter (beurre) 35 gr
  • Garama 30 za Fresh Cream (crème fraîche)
  • Frech cream na Butter ntibifite izina ryihariye mu Kinyarwanda

Uko itegurwa

  • Ufata ibyo byose byavuzwe haruguru ukabitunganya , ukoza ibyozwa, ugapima ibipimwa, ugakata ibikatwa byose nk’ibitunguru.
  • Iyo umaze kubikata ushyira isafuriya ku mashyiga, igashyuha ariko mu rugero, ntitukura kuko iyo uyitukuje ushyiramo butter igahita ishirira.
  • Umaze gushyiramo ibitunguru(Tunguru sumu, na puwaro) ugakaranga kugeza ugihe bihwanye bikanahindura ibara ari nako bisa n’ibibyara amazi.
  • Nyuma wongeramo inyanya wakatakase uko ubonye, maze ugakomeza gukaranga kugeza igihe inyanya zishya kandi bitangiye no gutogota.
  • Nyuma usukamo umufa w’imboga warangiza ukareka bikagera aho bitogota, iyo bitogose uhita ugabanya umuriro maze ukabireka bigatogota ikiyengera, nko mu gihe cy’isaha imwe ariko bidapfundikiye.
  • Muri icyo gihe bitogota birabira bikazana ifuro hejuru. Ugerageza kurikuraho kuko rishobora kwangiza uburyohe bw’isupu
  • Iyo umaze gukora ibyo urayisya, ukayiyungurura, maze ugashyiramo umunyu, n’agasenda ku gipimo wumva kikuryoheye, ugahita unavangamo fresh cream.
  • Iyo washyizemo cream si byiza kongera kuyitogosa kuko iyo ubikoze uba wishe uburyohe bwa cream.
    Iyi supu ishobora guhaza abantu bane yitegurane n’umugati.

Bachu.