inyama n’ibihumyo bivanze na karoti
Ibikoresho
- 1kg y’inyama ikasemo ibice
- Ibiyiko 2 by’amavuta
- Ibitunguru 2
- Ibihumyo garama 200
- karoti 2
- persil
- sositomate 1
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
Camutsa amavuta mu isafuriya ushyiremo za nyama uzikarange
sukamo bya bitunguru na persil
shyiramo karoti wazikasemo uduce tunini
Ongeramo umunyu na poivre
Sukamo ibirahure 2 by’amazi
Fata sauce tomate ubanze uyivange gake mu mazi ashyushye uyasukemo
shyiramo ibihumyo upfundkire bimareho amasaha isaha imwe ku ziko
Muryoherwe !