Ifisashi, ifunguro rikomoka muri Zambia

Ifisashi ni ifunguro rigizwe n’imboga za epinards ahanini ariko ryo rikagira karusho ko kuba hjyamo ubunyobwa budaseye. Dore uko iryo funguro rikunze muri Zambia ritegurwa :

Ibikoresho

  1. Epinards umufungo 1
  2. Itasi y’ubunyobwa budaseye bukaranze
  3. Umunyu
  4. Igitunguru
  5. Amazi
  6. Inyanya 2

Uko bikorwa

  • Shyira amavuta mu isafuriya ushyiremo igitunguru, inyanya n’ubunyobwa
  • Ongeramo epinards zikasemo duto nyuma y’iminota mike
  • Ongeramo umunyu
  • Bireke bimareho iminoya iri hagati ya 15 na 20

Gracieuse Uwadata