Ibirayi birimo amashaza na karoti

Yanditswe: 11-07-2016

Ibikoresho

 • Amashaza 500 g
 • Ibirayi 2kg
 • Karoti 3
 • Inyanya 3
 • Tungurusumu 4 udusate
 • Igitunguru 1
 • Sauce tomate 1
 • Amavuta ya beurre ibiyiko 2 binini cyangwa se amavuta asanzwe y’inka. Udakunda amavuta y’inka wakoresha amavuta asanzwe
 • Amazi l 2

Uko bikorwa

 1. Togosa amashaza ariko ntashye cyane
 2. Hata ibirayi ubironge ubikatemo ubushyire mu mashaza
 3. Katiramo karoti n’inyanya ushyiremo na sauce tomate
 4. Shyiramo tungurusumu n’igitunguru wakasemo duto
 5. Shyiramo umunyu ubureke bishye
 6. Bitarashya cyane ushyiremo beurre bimare iminota iri hagati y’itanu n’icumi bitogota
 7. Bikure ku ziko bitarakama cyane ku buryo ariko na none bibe bitarimo amazi menshi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe