Makaroni zirimo ifi

Yanditswe: 25-07-2016

Ibikoresho

  • Makaroni garama 350
  • Inyanya 4
  • Agapaki k’amafi ya conserve yitwa filet d’anchois
  • Tungurusumu udusate 2
  • Utuyiko 2 twa persil ziseye
  • Huile d’olive extra vierge
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Shyira amazi ibikombe 3 ku ziko ushyiremo umunyu
  2. Igihe utegere ko abira shyira amavuta ibiyiko 2 ku isafuriya ushyire ku ziko
  3. Shyiramo tungurusumu n’ifi bimaremo iminota 2
  4. Ongeramo inyanya na persil ubireke bimareho iminota iri hagati ya 10 na 15 ku muriro muke
  5. Ya mazi washyizeho amaze kubira ushyiramo macaroni zigashya amazi agakamamo
  6. Igihe amazi yakamye ariko makaroni zitarafata hasi ku isafuriya usukemo ya sosi uvange
  7. Shyiramo umunyu ubirekereho iminota 3 bitogota ubone kubikuraho
  8. Bigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe