Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Inyama ya steak

Inyama ya steak

Yanditswe kuwa 17-04-2018 Saa 08 : 05

Ibisobanuro ku nyama ya Steak : ni inyama ya filet y’inka iva ku mugongo

Ibikoresho

inyama ya filet 1kg , ntukoreshe iroti kuko ikomera
tungurusumu 4
beef masala akayiko 1
Poivre blanc akayiko 1
Muscade akayiko 1
Maggi 1
Vinaigre (akayiko kamwe cyangwa tubiri duto)
l’huile d’olive ibiyiko 2 binini

Uko bitegurwa

Fata inyama uyihonde yorohe, uyihondesha icyuma cyabugenewe cyangwa agahini k’agasekuru ka tungurusumu, iyo udafite icyo cyuma
yishyireho bya birungo byose nurangiza ushyireho vinaigre
karanga amavuta(l’huile d’olive) ku ipanu
shyiramo ya steak iriho ibirungo uhindure
hindura iminota 5 niba zikomeye, zoroshye ni iminota 3 ku ipanu
yikureho hasigaremo ibirungo
fata isosi y’inyanya uyivange n’iyibirungo biba byasigaye ku ipanu
steak uyitegura ukwayo bitavanze
iyi sose niyo utegura, ntayindi ukora.
Yitegurane na puree y’ibirayi

Byatanzwe na Murundi

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe