Igitoki kirimo ifi

Yanditswe: 09-05-2016

Ibikoresho

  • Ibitoki ½ kg
  • Umufungo muto wa epinards
  • Ifi bisi iri mu rugero 1
  • Ibitunguru 2
  • Amavuta y’amamesa ibiyiko 3
  • Umunyu na poivre
  • Cube magi 2

Uko bikorwa

  1. Hata igitoki ugikatemo udusate duto cyane turi munsi y’ifiriti y’ibirayi
  2. Kata epinard mo duto cyane
  3. Ronga ifi neza uyitunganye
  4. Shyira igitoki mu isafuriya
  5. Ongeramo igitunguru gikase, ifi, cubes magi umunyu na poivre
  6. Shyiramo amazi arengeye upfundikire ubitereke ku ziko
  7. Canira kugeza igihe bitangiye kubira
  8. Sukamo amamesa ureke bikomeze bibire kugeza bihiye ha handi igitoki uba wagifata ukumva cyoroshye
  9. Shyiramo za epinards wakasem duto cyane
  10. Reka bibire bimareho iminota 7

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe