Karoti zirimo amata

Yanditswe: 19-07-2016

Ibikoresho

  • Karoti 3
  • Puwaro 2
  • Inyanya garama 250
  • Poivron 1
  • Ibitunguru 2
  • Beurre garama 30
  • Amata cl 15
  • Tungurusumu agace 1
  • Persil

Uko bikorwa

  1. Ronga imboga zose uzikate
  2. Yengesha beurre mu isafuriya iri ku ziko
  3. Shyiramo tungurusumu ziseye n’igitunguru bimaremo iminota 2
  4. Shyiramo karoti uvange
  5. Shyiramo puwaro ukomeze uvange
  6. Sukamo amata
  7. Shyiramo inyanya zirapye upfundikire bimare iminota 40 ku muriro muke cyane
  8. Katiraho persil hejuru

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe