Inyama ziseye zirimo ibirayi

Yanditswe: 16-05-2016

Ibikoresho ku bantu 6

  • Ibirayi 4 bini
  • Inyama ziseye garama 500
  • Sauce tomate 1
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 2
  • Ikiyiko cya vinaigre balsamique
  • Umutobe w’indimu
  • Persil
  • Tangawizi agasate gato ka cm 3
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Kata igitunguru mo udusate duto ugishyire ku ruhande
  2. Hata ibirayi ubironge
  3. Kata persil mo duto cyane urape tangawizi
  4. Shyira inyama ziseye mu isafuriya n’umunyu na poivre
  5. Ongeramo ikiyiko cya vinaigre, tungurusumu na tangawizi
  6. Ongeramo na none persil n’umutobe windimu
  7. Bishyire mu frigo bimaremo iminota 15 kugirango ibirungo byinjiremo neza mu nyama
  8. Shyira amavuta ku isafuriya ucanire ashyuhe
  9. Ongeramo igitunguru kimaremo iminota 2
  10. Sukamo za nyama wari washyize muri frigo uvange inyama zihindure irangi
  11. Ongeramo ibirayi wakasemo duto ukomeze uvange
  12. Sukamo sauce tomate
  13. Ongeramo ibiyiko 3 by’amazi ubireke bimareho iminota 5 bitogota
  14. Sukamo amazi ibirahure bibiri kugeza amazi akamyemo neza ibirayi bihiye

Muryoherwe

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Tubashimiye komutugezaho uburyo bunyuranye bwo guteka no gutegura amafunguro

    tukaba tubasaba ko mwazatugezaho gutegura amafunguro atarimo amavuta ndetse n’ibinyobwa bidafite isukali nyinshi

    murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe