Isombe irimo ishu

Isombe ni ifunguro rukunzwe kandi ritekwa mu buryo butandukanye. Muri ubwo buryo twabahitiyemo bumwe bworoshye kandi budasaba ibikoresho bihenze aho utekana isombe n’ishu kandi nabyo bikaryoha.

Dore uko wabitegura
Ibikoresho

  • Isombe iseye 1kg
  • Ibibiringanya 2
  • Ishu 1
  • Ibiyiko 2 by’ubunyobwa bwa pate
  • Poivron 1
  • Tungurusumu agasate 1
  • Ibitunguru 2
  • ½ cya litiro y’amamesa
  • Umunyu ikiyiko 1
  • Puwaro agafungo 1
  • Inyama garama 500

Uko bikorwa

  1. Shyira isombe mu mazi arimo umunyu uyishyire ku ziko itogote kugeza uri hafi gushya
  2. Shyiramo inyama waronze neza
  3. Kata ibibiringanya n’ishu ubishyiremo
  4. Katiramo ibitunguru , poivron, puwaro na tungurusumu
  5. Sukamo amavuta y’amesa n’ubunyombwa bimareho isaha

Gracieuse Uwadata