Isosi y’inyama

Yanditswe: 08-07-2016

Ibikoresho

  • Inyama z’imvange 1,5 kg
  • Ibitunguru 2
  • Tungurusumu udusate 5
  • Inyanya 3
  • Amazi litiro 2,5
  • Amavuta make ibiyiko 2
  • Umunyu
  • Poivre n’urusenda

Uko bikorwa

  1. Shyira inyanya, igitunguru, amavuta, tungurusumu n’amazi litiro 1 ubishyire muri mixeur
  2. Bikuremo ubitereke ku ruhande
  3. Kata inyama mo udusate duto bitari cyane udusige umunyu na poivre
  4. Zishyire ku isafuriya ufite umuriro muke
  5. Katiramo igitunguru kindi upfundikire zihishwe n’umwuka kugeza mazo yazo akamyemo
  6. Sukamo ya mvange wakuye muri mixeur n’amazi yasigaye
  7. Shyiramo agasenda ubireke bimareho iminota 30 cyangwa se isaha bitewe n’uburyo bwo gucana ukoresha
  8. Reba ko umunyu na poivre ari ibyo ubone kubikuraho

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe