Boulettes

Yanditswe: 25-05-2016

Ibikoresho ku bantu 4 :

  • Inyama ziseye g 500
  • Utuvungu tw’imigati garama 50
  • Amagi 2
  • Tungurusumu 1 isekuye
  • Ikiyiko cya persil ziseye
  • Amavuta ml 60
  • Umunyu
  • Puwaro 2 ziseye cyangwa zikasemo uduce duto

Uko bikorwa :

  1. Sekura tungurusumu, puwaro uzikatemo duto
  2. Koroga amagi uvangemo utuvungu tw’imigati
  3. Vanga vanga inyanma ziseyey ukoresheje intoki
  4. Ongeramo tungurusumu, puwaro n’umunyu ukomeze uvange
  5. Sukamo rwa ruvange tw’imigati n’amagi ukomeze uvange
  6. Genda ukora utumbumbe ukurikije uko wifuza ingano ya boulette
  7. Canira amavuta ashye
  8. Fata utwo tubumbe udushyire mu mavuta
  9. Genda uhindura kugirango zishye neza mu gihe kigera ku minota 30 ku muriro muke

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe