Isosi irimo amagi

Ibikoresho

  • Igitunguru1
  • Amavuta ya olive ibiyiko 2 (huile d olive)
  • Poivrons 2
  • Inyanya3
  • Umunyu na poivre
  • Isukari agace k’akayiko
  • Vinaigre ibiyiko 2
  • Urusenda rwa pilipili
  • Teyi agashami 1
  • Amagi

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta mu isafuriya nini
  2. Ukarange igitunguru, puwavuro, inyanya
  3. Wongeremo umunyu, isukari,vinaigre na teyi
  4. Ureke bitogote iminota 30,40 bidapfundikiye
  5. Ufate isosi uyishyire ku plateau yabugenewe ujyane mu ifuru
  6. Mbere yo gushyira mu ifuru ugenda ukora utwobo mu isosi wifashishije akayiko maze muri buri mwobo ugende usukamo igi wamenye ariko nturikoroge
  7. Ushyire mu ifuru ku degree 190 bimare iminota 10 kugeza aho amagi afatana.
  8. Ubitegurane n’umuceri cyangwa umugati,
  9. Mu gihe nta furu mufite, mwakoresha isafuriya y’ibumba, nyuma yo gushyiramo amagi, mugapfundikira, mugashyira ku muriro muke kugeza amagi afatanye.

Gracieuse Uwadata