Isosi irimo amagi
Ibikoresho
- Igitunguru1
- Amavuta ya olive ibiyiko 2 (huile d olive)
- Poivrons 2
- Inyanya3
- Umunyu na poivre
- Isukari agace k’akayiko
- Vinaigre ibiyiko 2
- Urusenda rwa pilipili
- Teyi agashami 1
- Amagi
Uko bikorwa
- Shyushya amavuta mu isafuriya nini
- Ukarange igitunguru, puwavuro, inyanya
- Wongeremo umunyu, isukari,vinaigre na teyi
- Ureke bitogote iminota 30,40 bidapfundikiye
- Ufate isosi uyishyire ku plateau yabugenewe ujyane mu ifuru
- Mbere yo gushyira mu ifuru ugenda ukora utwobo mu isosi wifashishije akayiko maze muri buri mwobo ugende usukamo igi wamenye ariko nturikoroge
- Ushyire mu ifuru ku degree 190 bimare iminota 10 kugeza aho amagi afatana.
- Ubitegurane n’umuceri cyangwa umugati,
- Mu gihe nta furu mufite, mwakoresha isafuriya y’ibumba, nyuma yo gushyiramo amagi, mugapfundikira, mugashyira ku muriro muke kugeza amagi afatanye.
Gracieuse Uwadata