Imboga za poivrons na courgettes

Yanditswe: 26-07-2016

Ibikoresho

  • Poivron y’icyatsi 1
  • Poivron y’umuhondo 1
  • Poivron y’umutuku (uramutse utabonye ubundi bwoko wakoresha bumwe ugafata eshatu)
  • Ibitunguru 2
  • Courgettes 2
  • Fenouil ½ y’igisate cyo hasi ( Ziboneka mu masoko nka kimironko, nyabugogo no muri za super markets)
  • Ibihumyo bibisi garama 50
  • Tungurusumu udusate 2
  • Ikiyiko cy’amavuta
  • Teyi agashami 1
  • Romarin agashami ( ijya kumera nka teyi ariko yo iba ifite amababi abyibushye)
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Shoreranya amavuta n’ibitunguru wakasemo duto
  2. Ongeramo poivrons na fenouil wakase bimaremo iminota 5
  3. Ongeramo courgettes wakasemo duto
  4. Sukamo tungurusumu iseye, umunyu, romarin na teyi
  5. Vanga bimare umwanya muto wongeremo ibihumyo bikasemo duto
  6. Pfundikira bimare iminota 15
  7. Bipfundure ureke bitogote bidapfundikiye bimare iminota iri hagati y’itanu na 10 ku muriro muke cyane
  8. Bikureho ubigaburane n’ifi

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe