Ifi irimo imboga

Ibikoresho
Ifi yumye garama 600 cyangwa se ya filet
Poivrons 2
Karoti 3
Courgette 1
Igitunguru 1
Inyanya ziseye ibiyiko 2
Tungurusumu uduce 3
Amavuta ya elayo ibiyiko 3

Uko bikorwa

  • Shyushya amavuta mu isafuriya
  • Shyiramo igitunguru, tungurusumu, courgette, poivrons na karoti wakasemo ibizeru bito
  • Ongeramo inyanya ubireke bimare iminota 10
  • Sukamo ½ litiro y’amazi
  • Terekamo ifi utayishwanyaguje bitogote iminota 15
  • Shyiramo umunyu, poivre n’urusenda ukurikije uko ukunda
  • Bigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata