Inombe y’ibishyimbo bivanze n’imizuzu

Ibikoresho :

Ibishyimbo 500g
Imizuzu 2 cyangwa 3
Amamesa ikiyiko kinini
Umuntu agasenda.

Uko bitegurwa
Inika ibishyimbo amasaha 12 mbere. Hanyuma ubiteke mu mazi mu gihe cy’isaha.
Shyiramo imizuzu ikiri mu gishishwa. Wongere ubitogose igihe cy’isaha.
Minina ibishyimbo hanyuma utonore imizuzu. Binombe byose hanyuma usukemo amamesa wabanje gushyushya, umunyu, n’urusenda. Bivange neza hanyuma ubitegure bigishyushye.

hifashishijwe igitabo la cuisine au pays du soleil.