Isosi y’ubunyobwa irimo inyama z’inkoko
Ibikoresho
- Inyama z’inkoko 1 zikasemo ibisate
- Ibiyiko 4 by’ubunyobwa bwa pate( buba bufashe bumeze nk’umutsima)
- Amavuta ibiyko 2
- Inyanya 4 zihiye neza
- Puwaro 3
- Tungurusumu udusate 2
- Cubbe maggi 2
- Umunyu
- Amazi ashyushye litiro 1,5
Uko bikorwa
- Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo inyama z’inkoko wakase kugeza inyama zitangiy egufata irangi
- Zikureho uzishyire ku ruhande
- Amavuta ukuyemo inyama yagabanye usukamo ibitunguru, tungurusumu, puwaro n’inyanya
- Ongeramo pate y’ubunyobwa uvange cyane kugirango bidashirira
- Sukamo amazi ashyushye
- Ongeramo za nyama washyize ku uruhande
- Shyiramo umunyu na magi wumve ko byakoze
- pfundikira ku muriro muke bimareho iminota 20
- Bigaburane n’umuceri, ubugari bw’imyumbati cyangwa se igitoki cy’umunyigi