Isupu y’ubunyobwa idakaranze

Isupu y’ubunyobwa ishobora gutekwa idakaranze kuko n’ubusanzwe mu bunyobwa haba harimo andi mavuta. Icyo gihe ubikora nkiyo ushaka kubugaburira umwana utaramenyera kurya amavuta asanzwe, ariko no ku bantu bakuru usanga ari isupu nziza wumva ko ifite icyanga cy’umwimerere.

Ibikoresho

  • Ifu y’ubunyobwa garama 250
  • ½ cya litiro cyangwa se ugafata amazi ushaka bitewe n’uburyo ushaka ko isosi yawe iza kuba ifashemo
  • Inyanya 2
  • Igitunguru 1
  • Umunyu uwufata bitewe nuwo ukunda
  • Akayiko 1 ka poivre noire

Uko bikorwa

  1. Ronga inyanya uzihateho agashishwa k’inyuma. Iyo zidahatika neza uzishyira mu mazi yakazuyazi amasegonda make ukabona kuzitonoraho agashishwa k’inyuma biroroha.
  2. Kata n’igitunguru ubishyire ku ruhande
  3. Shyira inyanya n’igitunguru mu isafuriya nini ushyiremo amazi nk’agakombe 1 ubireke bitogote bimareho iminota 5
  4. Koroga ifu y’ubunyombwa mu mazi usuke mu nyanya
  5. Shyiramo umunyu na poivre
  6. Ushobora kongeramo amazi cyangwa se indi ifu uramutse ubonye isupu itaza gufata nkuko ubyifuza
  7. Bireke ku muriro muke bimareho iminota 40
  8. Bigaburane n’umunyigi

Gracieuse Uwadata