Filet y’ifi n’ibihumyo

Yanditswe: 02-08-2016

Ibikoresho

  • Filet y’ifi garama 800
  • Ibihumyo garama 600
  • Moutarde ibiyiko 2
  • Umutobe wo mu ndimu 1
  • Umufa ml 200
  • Inyanya 4
  • Poivre n’umunyu

Uko bikorwa

  1. Ronga ibihumyo n’ifi ubikatemo udusate tutari duto cyane
  2. Vanga umutobe w’indimu na moutarde ubinyangagize ku bihumyo no ku ifi
  3. Shyira isafuriya ku ziko ushyiremo ibihumyo ukomeze uvange kugeza amazi yabyo ashizemo
  4. Ongeramo ifi
  5. Sukamo amavuta ikiyiko 1
  6. Shyiramo inyanya warapye ( zikamera nk’iziseye)
  7. Shyiramo umunyu na poivre
  8. Sukamo wa mufa ureke bimareho iminota 10 ku muriro muke

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe