Umuceri utekesheje amavuta y’inka

Yanditswe: 30-05-2016

Ibikoresho

  • 400g z’umuceri
  • Ikiyiko 1 cya beurre cyangwa se amavuta y’inka
  • 1, 2 L z’amazi
  • Igitunguru 1.
  • Uduce 3 twa seleri

Uko bitegurwa :

  1. Fata amazi uyacanire namara kubira shyiramo igitunguru wakasemo na celery wakasemo duto ,
  2. Shyiramo umuceri bibire,
  3. umuceri nutangira gukama ushyiremo ya beurre (butter) cyangwa se amavuta y’inka niba uyafite , ugenda ugabanya umuriro uko bigenda bikama.
  4. Umuceri umaze gukama neza wukureho.
  5. Wutegure ugishyushye uwutegurane n’imboga cyangwa isosi itukura.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe