Igitoki kirimo epinards n’ifi

Yanditswe: 10-08-2016

Ibikoresho

  • Igitoki 1kg
  • Ifi mbisi garama 500
  • Umufungo muto wa epinards
  • Ibitunguru 2
  • Inyanya 4
  • Amavuta y’amamesa ibiyiko 3
  • Umunyu na poivre
  • Cube magi 2

Uko bikorwa

  1. Tonora igitoki ugikatemo kabiri
  2. Bishyire mu isafuriya
  3. Ronga ifi uyikatemo ibisate 2 nayo uyishyire hejuru y’ibitoki
  4. Katiramo inyanya n’igitunguru
  5. Ushyiremo umunyu na poivre n’ibindi birungo washaka kongeramo
  6. Renzaho cube magi
  7. Sukamo amazi abirengeye utereke ku ziko
  8. Bireke bitpgote ubipfundikiye nyuma uze kureba ko igitoki cyantangiye koroha ku buryo wajombano ikanya ikinjira
  9. Sukamo amamesa urebe bikomeze bibire nko mu minota 15
  10. Ronga epinards uzikate neza uzishyireho hejuru
  11. Nyuzamo ikimamiyo gahoro nka kabiri cyangwa gatatu
  12. Ongera ubireke iminota 10 ubikureho

Ubusobanuro bundi : Epinards zijyaho nyuma kuko iyo uzicaniriye cyane zitakaza intungamubiri zazo. Ni byiza rero ko witwararika uzazishyiraho ifunguro ryawe riri hafi gushya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe