Inkoko irimo ibihwagari

Yanditswe: 06-06-2016

Ibikoresho ku bantu 6

-Inyama z’inkoko 1
- 500 g z’ifu y’ibihwagari
- ibiyiko 2 bya sositomate
- Inyanya zihiye neza 2
- Urusenda 1
- Igitunguru 1 kinini
- Maggi 2
- Umunyu
- Amavuta ibiyiko 2
- Amazi ibikombe 3

Uko bikorwa

1.Camutsa amavuta mu isafuriya
2.Shyiramo ibitunguru,inyanya,urusenda na sositomate
3.Syiramo inyama z’inkoko uzigaragure zifate ibirungo
4.Sukamo amazi upfundikire inyama zishye
5.Shyiramo maggi n’ibindi birungo by’isosi ushaka
6.Nyuma y’iminota 15 shyiramo ifu y’ibihwagari,ushobora no kuyitoba mu mazi make
7.Shyiramo umunyu ubirekere ku ziko indi minota 15 ariko harimo umuriro muke.
8.Bigaburane n’umuceri

MURYOHERWE

Forum posts

  • Muturangire aho ifu y’ibihwagari twayisangamutubwire nuko iba yanditseho muri za ndimi z’amahanga dore nta kikiboneka cyanditseho ikinyarwanda

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.