Inkoko itekanye simbambiri
Ibikoresho :
- inkoko,
- simbambiri (curry),
- Ibirungo( ibitunguru, poivron, celeries, tungurusumu(ail)), maggy, white pepper, black pepper,
- amavuta,
- umunyu,
- soy sauce.
Uko bitegurwa
- Gukata inkoko ukayibiza mu mazi aringaniye n’umunyu mucye iminota 15 (gucunga ntishye cyane) ukayishyira kuri plateau.
- Hagati aho ugasekura ibirungo ( ail, poivron, celeries,)
- Imaze guhora ugasiga buri gace k’inkoko simbambiri (curry), white pepper na black pepper
- Ku ipanu shyiraho amavuta make yamara gushya ugashyiramo twa duce tw’inkoko ugahindura impande zose kugira ngo ihindure ibara.
- Mu isafuriya shyiramo utuvuta ducye ukarange ibitunguru byamara gushya ugashyiramo bya birungo bisekuye byamara guhumura, ugashyiramo twa duce tw’ nkoko twahinduye ibara.
- ongeramo maggy, n’ibiyiko binini 2 bya Soy sauce,
- vanga iminota 7
- byarure ubitegura bishyushye ubitegurane n’umuceri cyangwa ibirayi.
byatanzwe na Alain