Isupu y’ibihumyo na karoti
Yanditswe: 12-08-2016
Ibikoresho
- Ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo
- Ibihumyo bibisi garama 800
- Karoti 4 zirapye
- Tungurusumu udusate 2
- Teyi utubabi 2
- Umunyu na poivre noir
- Umufa w’imboga udukombe 6 ( hari uwugurwa muri za super market ariko nawe wawokorera utogosheje imboga zitandukanye ukagoresha amazi yazo)
- Akayiko 1 ka persil ziseye
Uko bikorwa
- Shyushya amavuta mu isafuriya nini ku muriro muke
- Ongeramo ibihumyo, karoti, tungurusumu, teyi, umunyu na poivre
- Vanga ubirekereho bimareho iminota iri hagati ya 8 na 10
- Ongeramo umufa w’imboga ureke bimareho iminota iri hagati ya 30 na 35 ku muriro muke cyane
- Bikureho unyangazieho za persil umaze kushyira mu gasorori k’isupu ugiye kubigabura
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
16 août 2016, 04:45, yanditswe na habibu
Aha ndemeye kdi n’amerwe aranyishe tu !