Ibitoki n’ibirayi bivanze gihinde

Ubu ni uburyo bwo guteka bw’abahindi, ibi bikoresho ushobora ku bisanga mu ma supermarket y’ab’abahindi mu Rwanda .

Ibikoresho

Ibitoki amabere 4

Ibirayi biringaniye 4

Igitunguru kinini 1

Agace ka tungurusumu 1

Agace ka tangawizi ( ginger) 1

Agace k’akayiko ka turmeric (ifu curcuma na simbambiri)

¼ k’akayiko k ifu ya Chillie

Amavuta yo guteka ibiyiko bitatu

Ibibabi 3 by’ibirungo bya feuille de laurier (Bay leaves)

Agace k’akayiko ga garam masala

Agace k’akayiko k’isukari

Akayiko k’umunyu

Umutobe wa kimwe cya kabiri cy’indimu.

Uko bitekwa

1. Hata ibitoki hanyuma ubikatemo ibice 3 . bibize n’ibimara koroha ubikuremo ubinombe.

2. Hata ibirayi ubukatemo uduce ubibize hanyuma ubikuremo ubyumutse.

3. kata igitunguru mo uduce duto.

4. sekura tungurusumu na ginger ubivange na bya bitoki binombye

5. shyushya amavuta ukarange ibibabi bya bay na garam masala, wongeremo ibitunguru ukarange bihindure ibara.

Noneho vanga na rwa ruvange rw’ibitoki, ibirayi isukari n’umunyu

Komeza uvange mu minota 5

Ongeramo umutobe w’indimu uvange hanyuma ubigabure. Ushobora kubitegurana n’ifi ya filet itetse nk’ifiriti.

Madame Marie, umutoza mu guteka

Tel : 0785296033

photo : internet