Ifi yumutse

Yanditswe: 16-06-2016

Ibikoresho

  • Ifi mbisi 1kg
  • Tungurusumu udusate 4 duseye
  • Agafu ka tungurusumu akayiko 1
  • Urusenda ½ y’akayiko
  • Amavuta akomoka ku bimera ibiyiko 4
  • Indimu 1
  • Akayiko k’umunyu
  • ½ y’akayiko ka persil ziseye
  • Soy sauce utuyiko 2
  • ½ y’akayiko ka poivre y’umweru ( white pepper)
  • Ikibiringanya 1 warapye cyangwa se ukagisya
  • Inyanya 2

Uko bikorwa

  1. Tegura ifi yawe neza uyikureho umutwe gusa ahandi uyireke uko yakabaye
  2. Yikureho amagaragamba uyironge
  3. Yishyire ahantu uri bwumuke neza nko ku rupapuro rwabugenewe
  4. Genda uyinyuzaho icyuma ku mpande ahantu hatatu kugirango ibirungo bize kwinjiramo neza
  5. Vanga umunyu, urusenda, umutobe w’indimu, ibishishwa by’indimu birapyemo duto, persil, i1/2 ya tungurusumu zisekuye na poivre
  6. Bisige ifi ukoresheje uburoso bwabugenewe uyisige neza imare iminot iri hagati ya 20 na 30
  7. Renzaho soy sauce n’amavuta ikiyiko 1 uherutse agafu ka tungurusumu
  8. Shyushya amavuta ku ipanu ushyiremo udusate twa tungurusumu tudasekuye wasigaje ariko dukasemo duto
  9. Amavuta amaze gufata impumuro ya tungurusumu twa duce udukuremo
  10. Rambikamo ya fi yawe komeza unyeganyeza ipanu ku buryo ifi idafata ku pano ngo imareho umwanya
  11. Gabanya umuriro uyiteke iminota itanu
  12. Hindura urundi ruhande narwo ureteke ku muriro muke kandi unyeganyeza ipanu muri mwanya kugirango ifi idashirira idahiye
  13. Jombamo ikanya nusanga imbere itarashya ngo ibe umweru cyane wongere uyisubize ku ipanu ho gato
  14. Kuraho ifi uyishyire ku ruhande yumukemo amavuta neza
  15. Karanga bya bibiringanya warapye ku ipanu ukuyeho ifi ushyiremo umunyu n’inyanya 2
  16. Bimaze gushya ubigaburane n’ifi birushaho kuyongerera uburyohe

Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe