Inyama n’amafi birimo idodo

Ibikoresho

  • Inyama z’inka cyangwa z’ihene
  • Amafi atarimo amahwa
  • Igitunguru
  • Inyanya ziseye
  • Amavuta y’amamesa
  • Amavuta y’ubuto
  • Puwavuro

Uko bikorwa

Fata idodo na puwavuro n’igitunguru uzikarangishe amavuta y’amamesa zibe zidahiye cyane,uzikureho uzitereke ahantu
Teka inyama mu mavuta y’ubuto,ukwazo uzishyiremo ibirungo byose byo mu nyama
Tegura amafi mabisi yumutse neza cyangwa niba ufite saladine ube ariyo ukoresha.
Hamwe watetse za nyama rambikamo ayo mafi,maze hejuru usukeho za mboga
Sukamo igikombe kimwe cy’amazi ashyushye maze ubicanirize umuriro mukeya nibura iminota 15
Bitegurero ubyarure bigishyushye
Ushbora kubitegurana n’ubugari cyangwa umuceri.

Muryoherwe.