Isupu y’ifi n’ubunyobwa

Yanditswe: 03-06-2016

Ibikoresho

  • Ifi yumye garama 400
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 2
  • Ifu y’ubunyobwa ¼ kg
  • Inyanya 4
  • Sereli utubabi 3
  • Umunyu na poivre
  • Amavuta ikiyiko 1

Uko bikorwa

  1. Ronga ifi iyikate cyangwa se niba ufite isafuriya ya kwirwamo uyireke uko imeze
  2. Shyushya amavuta ku isafuriya ushyiremo igitunguru na tungurusumu
  3. Ongeramo inyanya uvange
  4. Katiramo sereli ubirekereho iminota 3
  5. Ongeramo ubunyobwa watobye mu mazi
  6. Shyiramo umunyu na poivre ( hari ubwo ifi zumwe baba barazumishije bakoresheje umunyu icyo gihe wirinda kuwushyiramo utarashyiramo ifi ngo wumve ko umunyu wayo udahagije). Iyo ifi ifite mwinshi cyane uzarambika mu mazi umwanya munini mbere yo kuzironga)
  7. Bimaze kubira rimwe uhita ushyiramo ya fi yawe ukareka hagashira iminota iri hagati ya 30 na 40 ku muriro muke.
  8. Bigabure

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • mwiriwe,
    murakoze cyane kubwa amasomo muduha kuko nimeza.

    ariko nasabaga ko mwamfasha mukambwira uko bateka ifi bisanzwe udashijemo ubunyobwa ariko ifite isose, nukuntu wayiteka yumutse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe