Inyama n’ibirayi byo mu ifuru

Yanditswe: 20-06-2016

Ibikoresho ku bantu 5

- Karoti 4 ndende
- Sereri
- Igitunguru 1 kinini
- Puwaro 1
- Amavuta ya olive
- Inyanya 4 nini
- maggi 1
- Udusate twa tungurusumu 4
- Umunyu
- Agafu ka Poivre
- 500g z’ibirayi bya saute
- Sositomate

Uko bikorwa

  • Oza inyama neza,uzikatemo duto duto
  • Hata karoti,utunganye igitunguru,sereri,inyanya na puwaro.
  • Shyira amavuta ku muriro namara gushya ushyiremo inyama na karoti zidakase
  • Inyama zimaze gufata irangi sukamo bya bitunguru,tungurusumu,puwaro na sereri wateguye
  • Bireke iminota 4 bibanze bikore kuburyo wumva umuhumuro wabyo kandi ushyiremo umuriro muke.
  • Syiramo inyanya nazo zishye,uhite usukamo sositomate ,maggi na poivre
  • Sukamo n’ikirahuri 1 cy’amazi ubireke bimare iminota 10
  • Bikure ku ziko ubishyire mu yindi safuriya cyangwa ikindi gikoresho cyabugenewe utereke mu ifuru.
  • Ongeramo utuzi ubirekere mu ifuru isaha 1
  • Fata ibirayi ubironge neza ubisaturemo kabiri maze nabyo ubyotse mu ifuru ku ruhande
  • ibirayi bimaze gushya neza bishyire muri ya safuriya irimo inyama wongere ubireke indi minota 30.
  • Bigaburane n’umuceri

Muryoherwe

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.