Uburyo budasanzwe watekamo amatako y’inkoko

Amatako y’inkoko ni igice cy’inyama z’inkoko ziryoha cyane kandi akaba agira inyama nyinshi kuko aricy gice kiba kibyibushye. Amatako y’inkoko rero hari uburyo bwiza taekwamo akavamo ifunguro ryiza ry’akataraboneka.

Dore uko wategura iryo funguro

Ibikoresho :

Amatako y’inkoko 8
Amata wavanze n’umutobe w’indimu cyangwa se vinaigre ml 100
Igi rikororoze 1
Ifarini garama 50
Utuvungu tw’imigati garama 50
Akayiko k’urusenda
Ifu y’igitunguru cyabngwa se igitunguru giseye akayiko 1
Akayiko ka basilica iseye
Tungurusumu iseye akayiko 1
Umunyu
Tangawizi akayiko 1 gaseye
Amavuta yo kuzikaranga

Uko bikorwa

  • Ronga inyama neza uzumutse amazi yose ashireho
  • Koroga igi urivange n’amata arimo indimu, urusenda, umunyu ubivange n’inyama ubitereke bimare amasaha ari hagati ya 3 na 4
  • Vanga ifarini, tungurusumu, basilica tangawizi n’umunyu
  • Ongeramo utuvungu tw’imigati uvange
  • Fata inyama ugende uzishyira muri urwo ruvange
  • Canira amavuta namara gushya uzishyiremo zishye neza.

Gracieuse Uwadata