Salade y’ishu na Karoti
Ibikoresho
- Igisate cy’ishu
- Karoti 3
- Igitunguru gitukura 1
- Vinaigre
- Amavuta ya elayo
- Mayonnaise
Uko bikorwa
- Kata ishu mo duto na karoti uzikatemo duto duhagaze ariko ubikatire mu bikoresho bitandukanye
- Tegura vinaigrette ufashe uiyiko 3 bya vinaigre n’ibiyiko 3 by’amavuta ubivange
- Ongeramo na mayonnaise ukomeze uvange ubone imvange ifashe ariko bitari cyane
- Kata igitunguru
- Fata igisorori kirmo ishu usukemo karoti
- Hejuru usukeho ya vinaigrette
- Ushobora kubicugusa bikivanga cyangwa se ukabireka uko biterwe n’ibyo ushaka
- Uramutse ufite inyanya na persil nabyo wabyongeramo
Gracieuse Uwadata