Salade y’ishu na Karoti

Ibikoresho

  • Igisate cy’ishu
  • Karoti 3
  • Igitunguru gitukura 1
  • Vinaigre
  • Amavuta ya elayo
  • Mayonnaise

Uko bikorwa

  1. Kata ishu mo duto na karoti uzikatemo duto duhagaze ariko ubikatire mu bikoresho bitandukanye
  2. Tegura vinaigrette ufashe uiyiko 3 bya vinaigre n’ibiyiko 3 by’amavuta ubivange
  3. Ongeramo na mayonnaise ukomeze uvange ubone imvange ifashe ariko bitari cyane
  4. Kata igitunguru
  5. Fata igisorori kirmo ishu usukemo karoti
  6. Hejuru usukeho ya vinaigrette
  7. Ushobora kubicugusa bikivanga cyangwa se ukabireka uko biterwe n’ibyo ushaka
  8. Uramutse ufite inyanya na persil nabyo wabyongeramo

Gracieuse Uwadata