Inyama y’urukwavu

Urukwavu ni inyama iryoha ku bantu barurya ariko usanga na none abenshi barurya mu kabari batazi uko barwitekera iwabo mu rugo.

Dore uko wategura iryo funguro ;
Ibikoresho

  • Inyama y’urukwavu 1kg
  • Ibitunguru 2
  • Ibirayi 1kg
  • Tungurusumu udusate 2
  • Teyi agashami kamwe
  • Persil
  • Umufa w’inyama litiro
  • Amavuta ya beurre garama 150
  • Divayi y’umweru cyangwa se vinaigre ibiyiko 3
  • Ibiyiko 2 by’amavuta asanzwe yo guteka
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Kata urukwavu mo ibisate
  2. Tunganya ibitunguru nabyo ubikate, ukate n’ibirayi mo ibisate binini
  3. Shyira ½ cya beurre n’amavuta yose mu isafuriya
  4. Ushyiremo inyama zawe wakase uvange
  5. Zireke muriro muke kugeza zihinduye irangi
  6. Shyiramo ibitunguru, tungurusmu na teyi
  7. Ongeramo umunyu na poivre
  8. Ku rindi ziko shyiraho amavuta ya beurre mu isafuriya ushyiremo ibirayi bihindure ibara
  9. Nibitangira koroha ubisuke kuri rya ziko ririho inyama
  10. Sukamo umufa w’inyama upfundikire ubireke bimare iminota 45 ku muriro muke
  11. Ongeramo divayi y’umweru cyangwa se vinaigre mbere gato yo kubikuraho
  12. Bikatireho persil hejuru ubigabure bishyushye

Byatanzwe na Vava