Ibishyimbo birimo epinards
Hari uburyo bwnshi bwo gutekamo ibishyimbo bikarushaho kuryoha. Muri ubwo buryo harimo kuba wabitekana n’imboga za epinards
Dore uko wategura iryo funguro
Ibikoresho
- Epinards umufungo 1
- Inyanya 4
- Igitunguru 1
- Amavuta ibiyiko 3
- Umunyu akayiko 1
- Ibishymbo bihiye ibikombe 3 binini
Uko bikorwa
- Ronga epinard neza uzitotore ku biti byazo ubundi uzikatemo duto
- Zishyire mu isafuriya uzitereke ku ziko zitogote kugeza udashyizemo amazi kugeza igihe amazi yazo ashizemo( ibi bituma zitaza kurura no kumera nk’izikarata mu kanwa)
- Zikureho uzitereke ku ruhande
- Shyira amavuta mu isafuriya ushyiremo igitunguru n’inyanya
- Shyiramo ibishyimbo uvange
- Ongeramo umunyu ukomez uvange
- Shyiramo za mboga washyize ku ruhande uvange bimaremo iminota 5
- Bireke bishye byumutse nta yandi mazi ushyizemo
- Ubishatse washyiramo amazi make cyane kugirango byorohemo gake
- Katiraho urunyanya hejuru kugirango ubitegure bisa neza
Gracieuse Uwadata