Boilo y’ifi n’ibihumyo

Ibikoresho

  • Ifi ya filet garama 500
  • Karoti 2
  • Puwaro 2
  • Ibihumyo bibisi garama 100
  • Sereli utubabi 2
  • Beurre garama 20
  • Muscade ¼ cy’akayiko utayifite wakoresha cube maggi
  • Umutobe w’indimu 1
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Kata ya fi yawe mo udusate duto cyane maze ube utubitse ahantu hakonje ( nko muri frigo).
  2. Hata karoti zawe uzikate mo udusate duto tw’utuzeru. Kata seleri mo uduce duto cyane, kurikizaho gukata za poireaux ( igice cyo hazi gisa n’umweru), ukatemo uduce dusa n’uruziga
  3. Oza bya bihumyo byawe hanyuma ubikademo uduce (, usukeho wa mutobe w’indimu
  4. Camutsa isafuriya ushiremo beurre,shyiramo bya bitunguru bya poireaux hamwe na za karoti ibigumishe ku ziko iminota icumi, Nyuma shyiramo bya bihumyo na sereliy ubirekereho iminota itanu ku kariro karinganiye.
  5. Ongeramo umunyu na poivre
  6. Fata ya mafi uyashyire muri iyo mvange,ukomeze ucane nyuma y’iminota ibiri ubonye bimaze guhwana ongeramo muscade kugirango birusheho guhumura neza, ugumishe ku muriro indi minota ibiri.
  7. Bireke bimare iminota 30 ku muriro muke

Gracieuse Uwadata