Inyama z’inka n’ifi bitekanye

Ibikoresho

- 1 kg cy’umuceri
- 1/4 l cy’amavuta y’amamesa
- ifi 1 ya filet
- 250 g z’inyama z’inka
- sosiso 1
- pain viande 4
- Igitunguru 1
- igipande cy’ifi yumwe
- urusenda 1 rubisi
- puwavuro 1
- tungurusumu 3
- puwaro
-ikiyiko 1cya sositomate
- ibiyiko 2 by’amavuta y’ubuto

uko bikoreshwa

• Fata ibiyiko 2 by’amavuta utereke ku muriro,namara gushaya ushyiremo inyama
• Zireke zifate irangi c maze ukatiremo igitunguru wakasemo ibice bito bito
• Shyiramo inyanya iminota 3 cyangwa4
• Shyiramo tungurusumu ziseye
• Shyiramo umunyu n’amazi makeya cyane uzireke zibanze zishye
• Katiramo sosiso na pain viande,uduce duto duto
• Katiramo puwavuro uduce duto duto,
Shyirmo urusenda rubisi n’urwumye ,ndetse ukatiremo na puwaro
• Shyiramo sositomate
• Rambikamo ya mafi wateguye
• Ongeramo amazi ahwanye n’isupu ushaka
• Sukamo amavuta y’amamesa ureke ashye neza.
Koresha umuriro mukeya kugira ngo bidashirira.
• Teka umuceri w’umweru ku ruhande ikiro 1

Muryoherwe

Ushobora kubona igitabo gikubiyemo uburyo bwo guteka bwagiye bwandikwa kuri uru rubuga. Igitabo kirimo indyo 70 kigura 2000 frw. hamagara kuri tel 0784693000 ku bindi bisobanuro n’aho wakibona