Umuceri utekesheje umufa n’isosi y’inyanya

Yanditswe: 11-08-2016

Ibikoresho

  • Umuceri udukombe 3
  • Umufa udukombe 4
  • Inyanya 4 ziseye zimeze nk’isosi
  • Umunyu na poivre
  • Tungurusumu udusate 2
  • Amazi ashyushye agakombe udukombe 2

Uko bikorwa

  1. Shyira umufa n’inyanya ziseye mu isafuriya utereke ku ziko
  2. Bimaze gutogota ushyiremo umuceri wabanje kuronga
  3. Shyiramo uunyu na poivre na tungurusumu zisekuye uvange
  4. Shyiramo amazi unyuzemo ikimamiyo gahoro
  5. Biree ku ziko ku muriro muke amazi aze gukama umuceri uhiye neza

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe