Umuceri urimo ubuki

Yanditswe: 01-08-2016

Ibikoresho

  • Umuceri muremure garama 250
  • Ibiyiko 4 by’amavuta ya elayo cyangwa ibihwagari
  • Ibiyiko 3 by’ubuki bwiza
  • Akayiko 1 ka simba mbili
  • Umunyu na poivre
  • Amazi ibikombe 2 bya ml 500

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo umuceri uvange kugeza uhinduye ibara watangiye no koroha
  2. Fata amazi ashyushye watetse akabira ushyiremo ubuki, simba mbili, umunyu na poivre
  3. Yasuke muri wa muceri ubireke bimareho iminota 20 ku muriro muke

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe