-
Isosi ya sosiso
Sosiso imenyerewe ko abantu bayigura bakayirwa uko yakabaye nyamara burya hari uburyo bwiza butuma irushaho kuryoha kandi ukayirisha n’andi mafunguro cyane cyane iyo wayikozemo isosi. Ibikoresho ku bantu 3 Sosiso( saucisses) 3 Inyanya 5 Sauce tomate 1 Ibitunguru 3 Tungurusumu udusate 5 Teyi agashami 1 Umunyu na poivre Ikirungo cy’ifu Ibiyiko 4 by’amavuta Vinaigre akayiko 1 Tangawizi agasate 1 gato Uko bikorwa Kata sosiso mo ibisate binini Zishyire mu mazi make ku ziko zibire Igihe ziri ku (...)
-
Karoti na puwaro zitekesheje amavuta y’inka
Amavuta y’inka mu muco w’abanyarwanda yakoreshwaga cyane mu gutegura amafunguro mu bihe byo ha mbere ariko na nubu muri ibi bihe ushobora kuyategurisha amafunguro atandukanye akaba meza bitewe n’impumuro nziza ayo mafunguro aba afite. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho Amavuta y’inka akayiko 1 Karoti 4 nini Umufungo wa puwaro nini Inyanya 3 nini Umunyu na poivre Tungurusumu udusate 2 Igitunguru 1 Uko bikorwa Kata karoti , igitunguru na puwaro Yengesha amavuta y’inka mu isafuriya (...)
-
Umuceri urimo fromage
Umuceri ugira uburyo bwinshi butandukanye wawuteguramo muri ubwo buryo hari ukuwutegura urimo fromage n’amashaza ukarusho kuryoha. Ibikoresho. Igitunguru 1 Tungurusumu 2 ziseye Ibirahure 2 by’umuceri Umufa w’inkoko ikirahure 1 Amashaza yatogosheje ikirahure 1 n’igice Fromage za mascarpone zirapye Umunyu na poivre Uko bikorwa. Shyira amavuta mu isafuriya ushyiremo ibitunguru na tungurusmu Ongeramo umuceri umaremo iminota 1 Shyiramo umunyu, poivre n’umufa w’inkoko n’amashaza bimareho iminota 20 (...)
-
Inkoko yokeje
Ahanini inkoko ntikunze kotswa ariko burya hari uburyo bwiza wayotsamo ikaza gushya idashiririye kandi iryoshye nkuko ibyifuza. Ku bafite ikibazo cy’uko bashirirza inkoko iyo bayokeje tugiye kubagezaho uburyo bwiza mwayiteguramo mutayishiririje. Ibyagufasha kwirinda gushiririza inkoko yokeje • Guhanagura neza icyocyezo ugasigaho amavuta aho uri burambike inkoko • Yishyire ku cyocyezo cyamamaze gufata umuriro kuko iyo utarafata neza biyikururira gushirira idahiye • Sigaho isosi cyangwa se (...)
-
Isosi ikomoka mu Buhorandi (Sauce hollandaise)
Isosi ikomoka mu Buhorandi bakunda kwita sauce hollandaise mu rurimi rw’igifaransa, ni isosi iba ikozwe mu magi bakongeraho ibindi bikoresho bitandukanye ariko akenshi igenda igarukamo amagi, ibindi bikoresho akaba aribyo bahunduranya. Dore uburyo bumwe wateguramo iyo sosi : Ibikoresho : Umutobe w’indimu ibiyiko 2 Amazi ibiyiko 2 Umuhondo w’amagi 4 Ikirahure cy’amavuta ya beurre Umunyu na poivre Uko bikorwa : Yengesha amavuta ya beurre ku ipanu cyangwa se isafuriya isanzwe Mena amagi (...)
-
Ibihumyo bivanze n’inyama
Ibikoresho ; • Inyama (byaba byiza bibaye ari iy’ingurube) • Umunyu n’ibirungo • Igitunguru 1 • Ibihumyo • Creme cyangwa sauce y’ibihumyo iba ifunze mu gapaki nkuko bigaragara kuri iyi foto creme y’ibihumyo amazi 1/2 l uko bitegurwa : • Fata inyama wakase uzisige umunyu n’ibirungo hanyuma uzishyire mu isafuriya irimo amavuta uzikarange kugeza zihinduye ibara. • Ongeramo ibitunguru n’ibihumyo,hanyuma ubivange mu gihe cyingana n’umunota umwe. • Suka creme cyangwa sauce y’ibihumyo wavanze mu mazi (...)
-
Isosi y’inkoko n’ubunyobwa
Ibikoresho ; Inkoko 1 ikasemo ibice Ibiyiko 3 bya pate y’ubunyobwa ( ubunyobwa buba bumeze nk’ubugari) Amavuta y’ubunyobwa ibiyiko 2 Inyanya 4 zikiri nshya Ikiyiko cya sauce tomate Ibitunguru 2 biseye Puwaro 4 Tungurusumu udusate 2 Cube magi 1 Poivre Litiro y’amazi ashyushye Uko bikorwa : Fata inkoko uyisige cube magi, umunyu na poivre Shyushya amavuta ushyiremo inkoko nimara guhindura irangi uyikuremo uyishyire ku ruhande Muri ayo mavuta uyikuyemo sukamo inyanya na sauce tomate, ibitunguru, (...)
-
Ishu n’imiteja birimo moutarde
Ibikoresho : Ishu ry’umweru ½ Imiteja garama 250 Karoti 4 Igitunguru 1 Poivrons 2 Tungurusumu ususate 3 Tangawizi agasate gato ka cm 4 Moutarde akayiko q Amavuta Vinaigre Indimu 1 Uko bikorwa : Kata imboga zose uzikatemo udusate duto, imiteja yo uyikatemo udusate 2 Togosa amazi arimo umunyu ushyiremo ishu, karoti n’imiteja Bitarashya cyane bikureho ubishyir eku ruhande Karanga igitunguru, tungurusumu na tangawizi Ongeramo za mboga wabitse ku ruhande Shyiramo moutarde uvange Bikure ku ziko (...)
-
Inyama zitekesheje coca na vinaigre
Burya ikinyobwa cya coca cola ntigifite umumaro wo kunyobwa gusa kuko burya ushobora kugitekesha amafunguro atandukanye harimo inyama z’ubwoko bwose nk’inyama z’inka, ihene, inkoko,… Dore uko wategura iryo funguro : Inyama y’inka 1kg Coca cola ½ cy’agakombe Igikombe cy’inyanya ziseye Ibitunguru 3 Tungurusumu udusate 2 Umunyu na poivre akayiko 1 Isukari y’umweru akayiko 1 Moutarde akayiko 1 ¼ cy’agakombe ka vinaigre Umutobe w’indimu ikiyiko 1 Akayiko k’urusenda ku barukunda Ikiyiko cya soy sauce (...)
-
Isosi y’inyama ziseye na karoti
Inyama ziseye zirimo karoti n’ibitunguru byinshi bigira isosi nziza ifashe kandi yuzuje intungamubiri zituruka muri karoti, sereli n’ibindi bikoresho bijya muri iyi sosi. Dore uko wabitegura : Ibikoresho : Ibitunguru 4 bikase duto Karoti 4 nini Sereli agafungo 1 Tungurusumu udusate 4 duseye Sauce tomate 1 Inyanya 4 ziseye Inyama ziseye garama 600 Amavuta ya elayo ibiyiko 3 Umufa w’inyama ibikombe 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa : Canira amavuta ibiyiko 2 ushyiremo inyama uzikarangemo (...)
-
Uko bategura ifu y’isombe nuko bayiteka
Ifu y’isombe iroroshye mu kuyitegura kandi yorohereza mu kuyiteka kuko idatwara umwanya munini nk’isombe mbisi nyamara zose ziryoha kimwe kandi n’intungamubiri zayo ziba zikirimo zose ndetse iba inahumura neza kurusha isombe isanzwe kuko wa muhumuro utari mwiza uba uri mu isombe mbisi uba wavuyemo igihe yanitse, ikaba yanabikika igihe kirekire. Dore uko batugura ifu y’isombe Ufata ibibabi by’isombe bisanzwe ukajya ubyanika ku zuba ahantu hasa neza ku buryo nta vumbi riri bujyemo Iyo ibibabi (...)
-
Inkoko na sauté z’ibirayi
Ibikoresho : Inkoko ya 1kg Tungurusumu Salsa 1 Poivron 2 Inyanya 3 Ibitunguru 1 kinini Ibirayi 1,5 kg Imiteja karoti Igitunguru cy’umweru gikasemo ibizeru Vinaigre na mayonnaise Amavuta ibiyiko 3 Umunyu Uko bikorwa : Tunganya inkoko uyikate neza Shyushya amavuta ushyiremo inkoko Ongeramo amazi igice k’igikombe upfundikire inkoko ishye Katiramo ibitunguru na poivrons n’inyanya upfundikire Ibirungo bimaze gushya ushyiremo salsa ugaragure cyane zumuke neza ariko wirinde ko zashwanyagurika. (...)
-
Inyama y’iroti irimo divayi
Ubusanzwe divayi imenyerewe ko bayinywa yaba isembuye cyangwa se idasembuye, ariko byumwihariko burya ikoresha cyane no mu guteka inyama kandi ifunguro irimo ugasanga rifite umwihariko w’uburyohe n’impumuro nziza. Dore uko wategura inyama y’iroti na divayi. Ibikoresho : Inyama y’iroti kg 1,5 Ibinure( lardons) garama 200 Amavuta ya beurre garama 60 Ibitunguru 3 binini Ifarini garama 60 Divayi itukura ibirahure 2 Ibirahure 2 by’umufa w’inyama cyangwa se uducube 2 tw’umufa Ibihumyo garama 250 (...)
-
Vinaigrette irimo divayi na fromage
Vinaigrette cyangwa se dressing ya salade irimo divayi ifite inkomoko mu Butariyani ariko no mu Rwanda umuntu yayikorera iwe mu rugo kuko ibikoresho bijyako byose ubisanga no ku masoko y’ino mu Rwanda kandi ikaba itagoye kuyikora. Dore uko wategura iyo vinaigrette Ibikoresho ½ cy’ikirahure cya divayi y’umweru 1/3 y’ikirahure cy’amazi 1/3 y’ikirahure cy’amavuta akomoka ku bimera( aya soya, ibihwagari, ibigori,..) Ibiyiko 2 bya fromage zirapye Umunyu akaiko 1 Umutobe w’indimu ikiyiko 1 Tungurusumu (...)
-
Ibibiringanya n’umutobe w’indimu
Umutobe w’indimu tumenyereye ko ukoreshwa muri salade ariko burya ushobora no kuwukoresha mu guteka imboga z’ibibiringanya mu rwego rwo kuzongerera uburyohe no ukgenda neza mu igogora( digestion) . Dore uko wategura izo mboga : Ibikoresho : Ibibiringanya 4 Umutobe w’ironji ibiyiko 2 Umutobe w’indimu ikiyiko 1 Umunyu akayiko 1 Ikiyiko cya sauce tomate Ibikombe 2 by’inyanya ziseye Ibitunguru 2 Tungurusumu ikiyiko 1 giseye Ibiyiko 3 by’amavuta ya elayo Amazi ibikombe 4 Umunyu na poivre Karoti 2 (...)
-
Makaroni zirimo inyama ziseye n’ibihumyo
Ushobora guteka inyama ziseye na makaroni ukabitekana, mu gihe ubundi iyo umuntu yashakaga kubirya yabitekaga kimwe ukwacyo ikindi ukwacyo. Iryo funguro usanga riryoshye cyane kandi rigatwara umwanya muto mu kuritegura. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho : Inyama ziseye garama 500 Macaroni magufi cyangwa se ubundi bwoko wabona garama 500 Ubihumyo byumye garama 100 Igitunguru giseye 1 Povron 1 Celeri agafungo 1 Tungurusmu udusate 3 duseye Inyanya 4 Umunyu na poivre Amavuta ibiyiko (...)
-
Inkoko itetse gihinde
Inkoko itetse gihinde ni imwe mu mafunguro aryohera abatari bake kubera umwihariko wayo wo kuba ihumura neza kandi ikagira uburyohe bwihariye. Ibikoresho : Inkoko yose 1 Tangawizi ziseye akayiko 1 Garam masala utuyiko 2 Inyanya ziseye garama 70 Sauce tomate 1 Umufa w’inkoko ml 125 Ubuki ibiyiko 2 Crème liquide cl 8 Tungurusumu udusate 4 Amavuta ya elayo ikiyiko 1 Igitunguru 1 Ikiyiko cy’umutobe w’indimu Amavuta ya beurre garama 40 Umunyu na poivre Uko bikorwa : Kata inyama uzishyire mu (...)
-
Pois chiche zikaranze
Pois chiche ni ubwoko bw’amashaza bujya kumera nk’ibishyimbo by’umweru ukaba ushobora kuzikaranga nkuko ukaranga ubunyobwa. Akenshi ku masoko yino mu Rwanda ntizihaboneka nkuko ugura ibishyimbo ariko nanone muri alimentation zimwe na zimwe wazibonamo mu mapaki yagenewe kubika mu gihe kirekire. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho boite de conserve ya pois chiche ka 1 Ikiyiko 1 cya huile d’olive Akayiko 1 k’ikirungo cya cumin Umunyu ½ cy’ikiyiko Uko bikorwa Kuramo amazi aba ari muri (...)
-
Ifi irimo karoti na divayi
Ifi ya filet irimo karoti na divayi ndeste n’ibindi bikoresho bitandukanye biba ari ifunguro riryoshye kandi riteye amabengeza kurireba ku buryo uhita ugira ubushake bwo kurifungura n’iyo waba udakunda kurya kandi iryo funguro rikagira n’umwihariko wo kuba ritagorana mu igogora kubera uburyo riba ritetsemo. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho Ifi ya filet garama 500 Karoti 2 Igitunguru cy’umutuku 1 Igitunguru cy’umweru 1 Puwaro ¼ y’agafungo Divayi y’umweru cl 15 Umutobe wo mu ndimu 1 (...)
-
Umuceri urimo maggi na poivre
Umuceri urimo maggi na poivre iyo mumutse neza uba umeze nk’ipalawu kuko n’ubundi magi iba irimo umufa bigatuma umuceri uhumura nk’urimo inyama. Dore uko wategura uwo muceri : Ibikoresho Umuceri wa basmati uturahure 2 Ibitunguru 2 Cube magi 2 na poivre Amazi ashyshye ibirahure 4 Tungurusumu udusate 3 Huile d’olive ibiyiko 2 Uko bikorwa Shyushya amavuta mu isafuriya ushyiremo ibitunguru na tungurusumu Ongeramo umuceri urekereho iminota mike umuceri ubanze uhindure ibara gato Sukamo (...)
0 | ... | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | ... | 380