Vinaigrette irimo divayi na fromage

Vinaigrette cyangwa se dressing ya salade irimo divayi ifite inkomoko mu Butariyani ariko no mu Rwanda umuntu yayikorera iwe mu rugo kuko ibikoresho bijyako byose ubisanga no ku masoko y’ino mu Rwanda kandi ikaba itagoye kuyikora.

Dore uko wategura iyo vinaigrette

Ibikoresho

  • ½ cy’ikirahure cya divayi y’umweru
  • 1/3 y’ikirahure cy’amazi
  • 1/3 y’ikirahure cy’amavuta akomoka ku bimera( aya soya, ibihwagari, ibigori,..)
  • Ibiyiko 2 bya fromage zirapye
  • Umunyu akaiko 1
  • Umutobe w’indimu ikiyiko 1
  • Tungurusumu ziseye akayiko 1
  • Persil ziseye akayiko 1

Uko bikorwa

  • Ufata ibikoresho byose ukabishyira mu gisorori usanzwe ukoreramo vinaigrette ugacugusa cyane ibikoresho byose bikivanga
  • Yishyire muri frigo imaremo isaha mbere yo kuyikoresha

Gracieuse Uwadata