Karoti na puwaro zitekesheje amavuta y’inka

Amavuta y’inka mu muco w’abanyarwanda yakoreshwaga cyane mu gutegura amafunguro mu bihe byo ha mbere ariko na nubu muri ibi bihe ushobora kuyategurisha amafunguro atandukanye akaba meza bitewe n’impumuro nziza ayo mafunguro aba afite.

Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho

  • Amavuta y’inka akayiko 1
  • Karoti 4 nini
  • Umufungo wa puwaro nini
  • Inyanya 3 nini
  • Umunyu na poivre
  • Tungurusumu udusate 2
  • Igitunguru 1

Uko bikorwa

  1. Kata karoti , igitunguru na puwaro
  2. Yengesha amavuta y’inka mu isafuriya
  3. Sukamo karoti zimaremo iminota 5
  4. Ongeramo puwaro ibitunguru na tungurusumu bimareho iminota 4
  5. Sukamo inyanya zikase ariko wabanje kuzihata
  6. Shyiramo umunyu na poivre
  7. Izi mboga ziba nziza ku nyama z’umweru nk’inkoko n’amafi ndetse n’umuceri

Gracieuse Uwadata