Uko bategura ifu y’isombe nuko bayiteka

Ifu y’isombe iroroshye mu kuyitegura kandi yorohereza mu kuyiteka kuko idatwara umwanya munini nk’isombe mbisi nyamara zose ziryoha kimwe kandi n’intungamubiri zayo ziba zikirimo zose ndetse iba inahumura neza kurusha isombe isanzwe kuko wa muhumuro utari mwiza uba uri mu isombe mbisi uba wavuyemo igihe yanitse, ikaba yanabikika igihe kirekire.

Dore uko batugura ifu y’isombe

  • Ufata ibibabi by’isombe bisanzwe ukajya ubyanika ku zuba ahantu hasa neza ku buryo nta vumbi riri bujyemo
  • Iyo ibibabi bimaze kuma neza ku buryo wakivungagura n’intoki bikemera, urabisya cyangwa se ukabisekura bitewe n’ibikoresho ufite ugakuramo ifu inoze

Uko bateka ifu y’isombe
Ibikoresho :

  • Ifu y’isombe garama 300
  • Inyama z’imifupa 1,5kg
  • Epinard ziseye garama 200
  • Poivrons zikase duto cyane 2
  • Cereli agace k’agafungo
  • Puwaro umufungo 1
  • Amamesa ibiyiko 2
  • Onja y’isombe 1
  • Umunyu

Uko bikorwa :

  1. Togosa inyama ushyiremo ibirungo byose usibye onja y’isombe
  2. Inyama zimaze iminota 30 ku ziko ushyiremo ifu y’isombe
  3. Bimaze gutogota usukamo amamesa ubireke ku ziko bimareho iminota iri hagati ya 30 na 40
  4. Habura iminota 10 ngo ubikoreho ushyiremo onja y’isombe
  5. Bigaburane n’umuceri cyangwa se ubugari bw’imyumbati

Iyi sombe kandi ishobora kubikwa yamaze gutekwa nkuko isombe y’ibibabi bibisi ibikwa.

Gracieuse Uwadata