-
imyenda igezweho yo kujyana ku kazi ko mu biro
Hari imyambarire isanzwe yo kujyana ku kazi ahantu henshi ariko hari n’indi yadutse nayo abakobwa n’abadamu basigaye bajyana ku kazi ukabona nabyo ari byiza. Imwe muri yo ni iyi : Ikanzu z’umupira zifite amabara y’ibishushanyo by’imibare (forme geometrique ; muri iyi minsi haje kwambara amakanzu akoze mu gitambaro cy’umupira woroshye ziba zifite amabara ameze nko kuri iyi foto : Aya makanzu afite aya mabara ashobora kugira moderi zitandukanye. ariko kandi ntago araba menshi ku masoko y’i (...)
-
Dore amajipo y’abakobwa agezweho bambara batebeje
Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko abakobwa bambaye neza bakunze kuba bambaye amajipo yaba magufi cyangwa maremare bijyanye n’icyo umuntu akunda kandi bayatebeje. Ubu ni bumwe mu bwoko bw’amajipo agezweho bakunda kwambara batebeje. Ijipo ndende irekuye ; amajipo maremare agera ku birenge agezweho akenshi aba adozwe mu gitambaro cyorohereye gisa n’ikinyerera wenda kinabonerana bakayambarana n’ishati cyangwa agapira kabegereye maze kagatebeza. Ijipo ngufi isandaye ; abandi benshi (...)
-
Imyenda ibera abafite amaguru mato
Abantu baterwa isoni n’uko amaguru yabo ari mato bagatinya kwambara imyenda imwe n’imwe nyamara hari ibabera, ikabakiza isoni kandi ubona ijyanye n’amaguru mato. Dore imwe muri iyo myenda : Ikanzu ndende ihisha amaguru : Mu gihe udakunda ko abantu babona amaguru yawe ushobora kujya wiyambarira ikanzu ndende zitaratse kuko zitagaragaza amaguru kandi usanga koko umuntu uzambaye agaragara neza. Ipantaro y’icupa : Ipantaro y’icupa nayo iba nziza cyane ku bantu bafite amaguru ananutse. (...)
-
Imyenda isumbana imbere n’inyuma igezweho muri Kigali
Muri iyi minsi hagezweho imyenda isumbana cyane imbere n’inyuma aho usanga umwenda ari muremure inyuma naho imbere uzamuye bikaba bigaragara ko ariyo abakobwa n’abagore bazi kugendana n’ibigezweho baharaye kwambara. Amakanzu azamuye imbere,inyuma akaba maremare niyo aharawe na benshi.Bene iyo kanzu hari iba ari ndende inyuma ariko idakora hasi hakaba n’izindi usanga igice cy’inyuma kigenda gikubura hasi. Imipira nayo iteye gutya igezweho cyane ariko yo ikunzwe kwambarwa n’abakobwa kurenza (...)
-
Imyenda igezweho yo kujyana mu kazi
Imyenda yo kujyana mu kazi isaba kuba ari imyenda yiyubashye kandi igezweho ku buryo abo uza guha servisi bose babona ko wambaye neza kandi ko uzi kugendana n’ibigezweho. Dore imwe mu myenda igezweho muri iyi minsi wajyana mu kazi Ikanzu zitaratse zigera mu mavi cyangwa se hejuru yayo gato : Ubu bwoko bw’amakanzu bugezweho muri iyi minsi kandi usanga uwo mwenda uba wiyubashye ku buryo wawujyana mu kazi nko ku munsi wo kuwa mbere aho buri wese aba yifuza gusa neza kugira ngo azasoze (...)
-
Moderi zidasanzwe z’amakanzu ya danteri
Igitambaro kibonerana kiba kimeze nk’akayunguruzo kizwi ku izina rya danteri kuri ubu gikunzwe na benshi kukidodeshamo amakanzu y’ubwoko bwinshi,ariko uyu munsi twaguhitiyemo moderi zigezweho ndetse n’amabara yayo abica bigacika ku bagore n’abakobwa cyane cyane kuyambara mu birori byiyubashye. Ibara ry’ubururu ku ikanzu idoze mu gitambaro cya danteri rigezweho cyane muri iyi minsi ariko ikanzu yacyo ikaba ndende cyane igera ku birenge.Imanuka ifashe cyane uyambaye, kandi ikaba ifite n’amaboko (...)
-
Imyenda uzirinda igihe ushaka kugaragara nk’ufite amabere mato
Hari imyenda irushaho kugaragaza ko amabere ari manini ukaba ushobora kuyirinda mu gihe udakunda ko amabere yawe agaragara ko ari manini. Dore imwe muri iyo myenda uzirinda : Uzirinde udupira dufashe cyane hejuru : udupira dutuma amabere arushaho kugargara cyane noneho iyo dufashe cyane bikaba akarusho. Mu gihe ufite amabere manini kandi udashaka ko agaragara rero wambara amashati n’udutpo dufite uruhu rukomeye ku buryo amabere aba afashe muri iyo myambaro wambaye. Kwirinda imyenda (...)
-
Ibara ry’imikenyero igezweho yo kujyana mu birori
Muri iyi minsi imikenyero igezweho yo kujyana mu birori bitandukanye ni ifite iabara ry’umutuku,hakaba kandi imituku igiye itandukanye ndetse inavanyiye n’andi mabara ari nabyo bituma umukeneyero ugaragara neza cyane ukabona uryoheye ijisho kandi uwambaye wese akaba aberewe by’ukuri. Umutuku uvanze n’umweru ; ibara ry’umutuku uvangiye umweru ku mukenyero uba mwiza cyane ariko umwerun ukaba muke ku buryo umutuku ariwo wiganza cyane kandi utubara twera tukaba ari duto.Bene uwo niwo ugezweho mu (...)
-
Imyambaro ituma ibicece bitagaragara
Hari uburyo wakwambara bigatuma ibicece ( bamwe bakunda kwita ibinyenyanza) bitagaragara cyane dore ko hari abo bitera isoni ugasanga babangamiwe n’uburyo bateye. Ku baterwa isoni n’ibinyenyanza rero dore uburyo bakwambara ntibigaragare kandi barimbye. Kwambara ijipo itaratse : iyo ufite ibicece udashako ko bigaragra wambara ijipo itaratse hasi hejuru ukambara agapira kagufashe cyangwa se agashati, bituma usa nkaho ufite mu nda hato kubera ko hasi haba habaye hanini. Kwambara ikanzu (...)
-
Imyenda igezweho wajyana gusenga
Hari imyenda igezweho muri iyi minsi kandi wakwambara ku cyumweru aho abantu benshi baba bari bujye gusenga ahantu hatandukanye. Tugiye kubagezaho imwe mu myambaro igezweho wakwabara kuri uwo munsi. ikanzu itaratse igera mu mavi. ijipo ndende n’agakandara. ijipo itaratse. ensemble ndende za orange. Gracieuse uwadata
-
Moderi z’ipantaro z’ibitenge zigwezeho
Ipantaro z’ibitenge muri iyi minsi zigezweho ariko usanga hari moderi zikunzwe kurusha izindi. Niba ukunda imyenda yo mu bitenge dore moderi z’amapantaro zigezweho : Ipantaro y’igitenge n’agakoti kayo : bene iyi pantaro iba ari icupa kandi n’agakoti kayo kakaba kagiye kuri taille ku buryo umuntu abyambara ukabona araberewe kandi akaba yiyubashye. Ushobora kwambariraho inkweto ndende cyangwa se ngufi bitewe n’icyo ukunda. Ipantaro y’igitenge n’agashati kayo : ipantaro z’igitenge zifite (...)
-
Ikanzu n’ijipo bigezweho n’ibyo wabyambarana
Muri iyi minsi abakobwa n’abagore bakunda kwambara imyenda, amakanzu n’amajipo, bibonerana(transparent) cyane ukabona bambaye neza, baberewe kandi biyubashye bitewe n’ibyo bambaranye n’iyo myenda igezweho. Ikanzu idoze mu gitambaro kibonerana cyane ikunze kuba ari ndende, igera ku birenge, imbere harimo akandi kantu kagufi kameze nk’akajipo bita duburire(doublure), kaba kageze nko mu mavi ku buryo ya kanzu itambika ubusa uyambaye. Iyo kanzu akenshi bayambarana n’inkweto ndende cyangwa se (...)
-
Andi mabara y’amakanzu y’abageni atari umweru
Bisanzwe bimenyerwe ko ahanini umugeni yambara ikazu y’umweru ariko si ihame kuko ushobora gukora itandukaniro ukambara irindi bara ryihariye bitewe n’ibara usanzwe ukunda. Dore amwe mu makanzu y’abageni y’andi mabara atari umweru : ikanzu y’icyatsi ikanzu y’ubururu ikanzu y’umutuku iroza ryohoheje umweru uriho akandi kabara kajyanye n’imyenda y’abamwambariye umweru uriho (...)
-
Imyenda igezweho ifite ibara rya zebra nuko ijyanishwa
Ibara ry’imirongo itambitse cyangwa se imanuye bakunda kuryita ibara rya zebra bitewe nuko inyamaswa za zebra zifite amabara y’imirongo ku ruhu rwayo. Imyenda ifite ayo mabara usanga iri mu myenda igezweho muri Kigali ndetse n’ahandi ku isi. Iyo imyenda ushobora kuyijyanisha n’andi mabara atandukanye ku buryo bukurikira : Agakoti k’umweru n’umukara : Muri iyi minsi ibara ry’imirongo y’umweru n’umukara rikunzwe cyane ushobora kudodesha agakoti gafite ayo mabara ukakambara ku myenda y’umukara (...)
-
Imyenda yo kwambara mu gihe hashyushye
Mu gihe nk’iki cy’impeshyi twinjiyemo hari imyenda ifasha cyane cyane abantu b’igitsina gore igihe bagenda ku zuba ikabarinda kugira ibyunzwe cyangwa ubushyuhe bukabije, umuntu akumva ameze neza kandi atiyambitse ubusa. Ishati zorohereye ; hari udushati twiza tubera abagore tuba dufite uruhu rworoshye cyane kuburyo uyambaye abasha kumva akayaga n’amahumbezi n’ubwo haba hashyushye, izuba cyangwa ubushyuhe ntibimubangamire cyane. Ikanzu z’amaboko magufi ; Mu gihe cy’impeshyi kuko haba (...)
-
Imyenda ibera abantu babyibushye
Abantu babyibushye usanga bavuga ko babura imyenda ibabera, ariko burya biba ari ukatamenya guhitamo imyenda ibabera kuko ihari kandi myiza. Dore imwe muri iyo myenda : Amaribaya ya moderi zisanzwe : ibitenge bidodeshejemo moderi zoroheje ku buryo nta bintu byinshi biriho usanga bibera abantu babyibushye kandi wabyambara ntibigaragare ko ubyibushye cyane. Amapantaro ya jeans ivanzemo na cola : niba ubyibushye ukaba ukunda kwambara cola si byiza ko wambara cola iyariyo yose ahubwo (...)
-
Uburyo 4 wajyanishamo ibara ry’umuhondo
Ibara ry’umuhondo rishobora kujyana n’andi mabara menshi atandukanye ariko by’umwihariko twabahitiyemo uburyo bwa mbere 4 buhurirwaho n’abantu benshi. Umuhondo n’umukara : hambere amabara agaragara cyane ntiyari agezweho wasangaga abantu bambara ibara rimwe rigaragra cyane ugashaka irindi ryijimye. No muri ino minsi aho ibara rigaragara rijyanishwa n’irindi rigaragara, ushobora kwambara ibara rigararagara n’irindi ryijimye kuko nabyo bicyambarwa kandi ntabwo bivuze ko waba utazi ibigezweho. (...)
-
Burya umwenda utaratse ubera buri wese uko waba ureshya kose
Imyenda itaratse ntirindira kuba migufi cyangwa miremire kuko aho yaba igera hose ibera umuntu uyambaye kandi ukagaragara nk’umusirimu bitandukanye n’indi myenda ushobora kwambara bitewe nuko ireshya ukagaragara nkaho udasobanukiwe n’ibigezweho. Irebere nawe mu maforo uko imyenda itaratse ibera buri wese hatitawe ku ndeshyo y’uwo mwenda : Ijipo igera hejuru y’amavi : niba ukunda ibintu bigufi igihe ushaka kudodesha ijipo ntugatinye kudodesha igera hejuru y’amavi kuko ibera buri wese. Gusa (...)
-
Imyenda wakwambara igihe utizeye ihindagurika ry’ikirere
Muri iyi minsi usanga ikirere gihindagurika uko gishaka, umuntu akava mu rugo izuba riva akagera ku kazi imvura igwa cyangwa se bigahinduranya. Niyo mpamvu tugiye kubagezaho uko mwabyitwaramo mu myambarire igihe mutizeye ikirere. Ambara umwambaro utaguteza imbeho kandi utanagufubitse cyane : uwo mwambaro ushobora kuba ikanzu cyangwa se ipantaro y’itisi bisanzwe ukarenzaho agakoti koroheje ku buryo izuba ryava cyangwa imvura ikagwa ntacyo biri buguhindureho. Irinde imyenda igaragara (...)
-
Menya ibara ry’itisi igezweho wadodeshamo ikanzu ijyanye n’uruhu rwawe
Hari amatisi badodeshamo amakanzu agezweho ku bakobwa n’abagore yo kujyana mu birori bitandukanye. Ayo matisi aba afite amabara agaragara cyane(apika) kandi atandukanye. Buri wese ahitamo ibara akunda ariko burya hari n’amabara ajyana n’ubwoko bw’uruhu. Muri iyi minsi hagezweho amakanzu yo kujyana mu birori afite itisi(tissue) y’umupira,ni ukuvuga akwedukamo, amwe usanga yorohereye cyane kandi afashe ku mubiri (agaragaza umuntu wese uko ateye) n’andi yenda kugira umubiri ukomeye, utagaragaza (...)
0 | ... | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | ... | 500